Kurya birasaba imibare myinshi: Ibiribwa birabona umugabo bigasiba undi none n’inkwi zabaye ihurizo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye, baravuga ko bari barembejwe n’amapfa y’ibiribwa byabuze, none hikubisemo n’ibura ry’inkwi ku buryo n’ugize icyo abona cyo guteka atabona icyo kugitekesha, ku buryo ubu umuntu asigaye ajya guhaha ibyo guteka akanahaha inkwi na zo zidafatika.

Aba baturage bari baherutse kubwira RADIOTV10 ko bugarijwe n’amapfa yatewe n’imyaka yarumbye kimwe n’itumbagira ry’ibiciro ku masoko ritagipfa gutuma umuntu ajya ku isoko ngo acyure amahaho.

Izindi Nkuru

Umunyamakuru wacu yasanze abaturage bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, biyasira bavuga ko noneho iki kibazo cy’ibura ry’ibiribwa kiyongereyeho n’icy’ibura ry’inkwi.

Yabasanze ku gasoko ka Cyarwa, ahacururizwaga inkwi z’iminyafu, ibintu bitari bimenyerewe kuko ubusanzwe abantu bajyaga gutashya mu ishyamba bakabona ibyo batekesha.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Nyine ndagura iz’ijana zo kujya gucana ubundi umuntu aragenda agateka agakoma, hanyuma wamara kukanywa ukajya gushaka izindi, hari ibiryo se biba Bihari?”

Aba baturage bavuga ko izi nkwi na zo zidashobora guteka ibiryo bifatika ahubwo ko ari izo gutekesha igikoma dore ko ari na cyo gitunze benshi muri iki gihe.

Undi ati “Zateka iki se ko n’ibiryo twabibuze, nta biryo bikiriho, ni ukugura ikijumva kimwe ukagenda nyine wakirya ari umujugwe (kidahiye neza) ubwo nyine ukakirya gutyo.”

Aba baturage bavuga ko ibura ry’inkwi rije ari ikibazo kiyongera mu bindi kuko muri iki gihe kugira ngo umuntu arye, agura buri kimwe cyose. Undi ati “Hano ho ni urundi rwego, tugura amazi, inkwi,…ibintu byose turagura.”

Umunyamakuru yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kugira ngo amenye niba ntacyakorwa ngo aba baturage babone ibindi bicanwa, gusa ntiyabashije kubona umuyobozi umuvugisha ku mpamvu zitamuturutseho.

Leta y’u Rwanda yakunze gukangurira abaturage kuyoboka izindi ngufu zo gucana nka Gaze dore ko uburyo busanzweho nk’ubu bw’inkwi n’amakara bwangiza ibidukikije, gusa abapfa kwigongera izi ngufu za Gaze na bo ni mbarwa kuko na yo yahenze.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru