Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kurya indyo nziza ntibikwiye kubera abantu umutwaro cyangwa bibe iby’abifite gusa- Haratangwa icyifuzo

radiotv10by radiotv10
03/11/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kurya indyo nziza ntibikwiye kubera abantu umutwaro cyangwa bibe iby’abifite gusa- Haratangwa icyifuzo
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe ibiciro by’ibicuruzwa by’ibanze birimo n’ibiribwa bikomeje gutumbagira, umuryango utegamiye kuri Leta wa Foodwatch, wagaragaje ubwoko 100 bw’ibiribwa bigomba kugurishwa ku giciro cyo hasi.

Uyu muryango ufatanyije n’indi nka Familles Rurales na Secours Catholique, watangije ubukangurambaga kuri iki cyifuzo cyawo aho by’umwihariko wibukije Abaturage bo mu Bufaransa gukurikiza inama za Gahunda y’Igihugu y’Imirire n’Ubuzima (PNNS) bitaba ibyo bikaba byatera ingaruka.

Umuyobozi Mukuru w’uyu Muryango mu Bufaransa, Karine Jacquemart, yanenze inzego za Leta zikunze gushishikariza abantu kurya ibiribwa byagirira akamaro umubiri wabo nk’imbuto, imboga, ibinyamisogwe, n’amafi, ariko ntizigire icyo zikora ngo ibi biribwa bibashe kwigonderwa na buri wese kuko bihenze, aho yagize ati “kurya neza ntibikwiye kuba bihanitse.”

Yasabye abayobozi b’inzego za Leta zo muri kiriya Gihugu, zirebwa n’ibijyanye n’ibiciro, nka Minisitiri w’Ubukungu n’uw’Ubucuruzi, gushyiraho politiki zituma abacuruzi bacuruza ibicuruzwa by’ingenzi ku giciro gito, mu bice byose by’Igihugu, anasaba kandi ko n’amahanga akwiye kubigenza uko.

Bimwe mu biribwa byagaragajwe ku rutonde rw’ibigomba gushakirwa uburyo byaboneka ku biciro byo hasi, imbuto n’imboga, ibinyampeke, amakaroni, ifu, amagi, ibikomoka ku mata, amafi, ndetse n’ibintu by’ingenzi mu guteka mu rugo nk’amavuta, isukari, n’ibirungo.

Foodwatch itangaza kandi ko ubu bukangurambaga bugamije kugaragaza icyuho kiri mu biribwa by’ingenzi, bikwiye kuboneka ku masoko.

Uyu muryango wanasabye ko abakora mu nzego zituma ibiribwa biboneka, bakwiye koroherezwa, yaba abahinzi n’aborozi, kimwe n’inganda zitunganya umusaruro wabo, bityo bikaba byagira uruhare mu gutuma ibiribwa biboneka byoroshye.

Uyu muryango usaba ko uburenganzira bwo kwihaza mu biribwa bitanga indyo yuzuye,  bukwiye kuba itegeko aho kuba amahitamo nk’uko bimeze ubu, kuko bibasha kugurwa n’abafite uko bahagaze ku mufuka, kandi Leta ihora ivuga ko ubuzima bwiza ari ubwa bose.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × four =

Previous Post

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Next Post

Eng.-AFC/M23 hints at what is hidden behind France’s humanitarian Aid to Eastern Congo

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-AFC/M23 hints at what is hidden behind France’s humanitarian Aid to Eastern Congo

Eng.-AFC/M23 hints at what is hidden behind France’s humanitarian Aid to Eastern Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.