Kuva ku mukarani, ukubura umuhanda, umuhinzi w’imiteja kugeza ku banyamahoteri- Inyungu za CHOGM zizagera kuri bose

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Harabura ukwezi n’igice ngo u Rwanda rwakire Inama ya CHOGM itegerejwemo abantu babarirwa mu bihumbi bitanu, ikaba ibaye imwe mu nama zikomeye zizahuriramo abantu benshi zibaye ku Isi kuva icyorezo cya COVID-19 cyatanga agahenge aho yitezwemo inyungu nyinshi zizagera kuri benshi kugera no ku mukarani.

Byagarutsweho mu kiganiro Zinduka cyatambutse kuri Radio 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Gicurasi 2022 cyari cyatumiwemo Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB), Nelly Mukazayire.

Izindi Nkuru

Muri iki kiganiro cyagarutse ku nyungu u Rwanda rwiteze muri iyi nama, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko u Rwanda rufite byinshi ruzungukira muri iyi nama nko kuba iki Gihugu cy’Imisozi igihumbi kizarushaho kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga.

Avuga kandi ko u Rwanda ruzarushaho kunguka amaboko n’ubufatanye bw’Ibihugu binyuranye byaba ibizitabira iyi nama n’ibindi.

Ati “Tuvuge nko mu rwego rw’amashuri, kubona amahirwe yo kujya kwiga mu Bihugu biri mu Muryango bishobora korohera abanyeshuri bacu, hari ubucuruzi n’ubuahirane n’ubutwererane, isoko rigizwe n’abantu miliyari 2,5 ku Isi ni ku rundi rwego.”

Nelly Mukazayire, umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB/Rwanda Convention Bureau) avuga ko u Rwanda rumaze kwakira inama zikomeye ku buryo n’iyi ya CHOGM izagenda neza.

Yagarutse ku ngero z’inama y’abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe [AU Summit] yabaye muri 2016 yitabiriwe n’abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bagera muri 35 ndetse n’Ihuriro ry’Ubukuru izwi nka World Economic Forum ryabaye mu Rwnda muri 2016 ryitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu bagera muri 18.

Ati “Navuga ko tumaze kugira amahirwe yo kwakira inama zirimo abakuru b’Ibihugu zo ku rwego rukomeye gutyo, ari na byo bituma tugirirwa icyizere cyo cyo kuba twakwakira inama nk’izo.”

Nelly Mukazayire avuga ko muri uku kwakira inama nk’izi byagiye binasigira amasomo u Rwanda y’uburyo rwarushaho gutegura izi nama zikomeye.

Avuga ko by’umwihariko iyi ya CHOGM ije mu bihe bidasanzwe mu gihe Isi iri gusohoka mu cyorezo cya COVID-19 cyashegeshe Isi ndetse kikanahagarika ibikorwa nk’ibi by’inama zikomeye zahurizaga hamwe abantu benshi.

Ati “Ifite umwihariko y’uko ije tuvuye mu cyorezo cya COVID cyazahaje ubukungu cyane, ugereranyije ibyo bintu, ije ikenewe cyane, ije ije gufasha abanyarwa mu nzego zitandukanye, abantu ibihumbi bitanu cyangwa bitandatu kuba baje nyuma y’imyaka ibiri Isi yose ijegejwe n’icyorezo, ni ikintu cyiza ku Gihugu.”

 

Ukubura umuhanda n’umuhinzi w’ibijumba na bo bazarya kuri CHOGM

Nelly Mukazayire ukomeza agaragaza inyungu u Rwanda ruzakura muri iyi nama, avuga kandi ko aba bantu bose bagomba kuzagira aho bacumbika ndetse n’ibizabatunga kandi ko byose bizatangwa n’abikorera bo mu Rwanda.

Avuga kandi ko izo nyungu zitazagarukira ku bikorera bakomeye ahubwo ko bizagera no ku muturage wo hasi kuko abikorera bazatanga imisoro izavamo ibikorwa remezo bizagirira akamaro abaturarwanda bose.

Ati “Hari iyo suku, ari wa wundi ukubura ku muhanda, buriya uba umuhaye umurimo. Ihangamurimo iri mu kubasha kwitegura kwakira aba bantu rirahererekana rikagera kuri wa muhinzi uhinga ibijumba, n’imiteja n’ishyimbo tuzakenera mu kugaburira abo bashyitsi. Bimwongerera isoko ari butangeho bikanatanga n’iyo mirimo yose.”

Guverinoma y’u Rwanda kandi yashoye imari mu bikorwa byo kwitabira iyi nama, haba mu gusana imihanda ndetse no kubaka imishya n’ibindi bikorwa remezo binyuranye.

Nelly Mukazayire avuga ko kuba u Rwanda rwarashoye imari muri ibi bikorwa, hatahita hibazwa niba ibyo u Rwanda rwashoye ruzabigaruza.

Ati “Ibikorwa byose leta irimo gushyiramo imbaraga ni no ku nyungu z’abaturage, none se ugira ngo iriya mihanga nyuma ya CHOGM bazayijyana?, nitwe tuzakomeza kuyigendamo, none se amahoteli akoze neza, nyuma ya CHOGM, si twe tuzayatemberamo.”

Nelly Mukazayire avuga kandi ko uretse kuba Abaturarwanda bazakomeza gukoresha ibi bikorwa remezo, bizanarushaho kugaragaza neza isura y’u Rwanda ku buryo rwazanakomeza kugirirwa icyizere cyo kwakira inama zikomeye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru