Sunday, June 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

APR ikoze impanuka igiye mu mukino w’ishiraniro

radiotv10by radiotv10
04/05/2022
in SIPORO
0
APR ikoze impanuka igiye mu mukino w’ishiraniro

Imodoka itwara abagenzi yangiritse cyane

Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka yari itwaye abakinnyi n’abatoza b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, yakoreye impanuka mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo ubwo yari igiye mu mukino wo gushaka itike ya 1/2 cy’igikombe cy’amahoro.

Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, yakoze iyi mpanuka kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Gicurasi ubwo imodoka yari itwaye abakinnyi n’abatoza yerecyezaga kuri stade ya Kigali i Nyamirambo iva i Shyorongi aho isanzwe ikorera umwiherero.

APR ikoze iyi mpanuka yari igiye gukina umukino wa 1/4 mu gikombe cy’Amahoro igomba guhuramo na Marines FC, wo gushaka itike ya 1/2.

Uwahaye amakuru RADIOTV10, yavuze ko abakinnyi b’iyi kipe ndetse n’abandi bari muri iyi modoka ya APR, ntawakometse, gusa ngo abari mu imodoka itwara abagenzi yagonganye na yo, harimo abakomeretse.

Nta makuru y’icyateye iyi mpanuka, aratangazwa, gusa bigaraga ko imodoka yari itwaye abakinnyi ba APR yakubise iturutse inyuma iyari itwaye abagenzi yo mu bwoko bwa Mini-Bus.

Imodoka yari itwaye abagenzi, yangiritse cyane ku ruhande rw’inyuma mu gihe iya APR yo yamenetse ikirahure cy’imbere.

Kugeza ubwo twatangazaga iyi nkuru, hari taramenyekana niba uyu mukini wa APR na Marines uza kuba cyangwa uri busubikwe.

Ubuyobozi bwa APR FC, bwahise busohora itangazo rivuga iby’iyi mpanuka aho rivuga ko yabaye ubwo iyi kipe yerecyezaga ku kibuga ariko ko ku bw’amahirwe abari muri iyi modoka bose bameze neza.

Imodoka itwara abagenzi yangiritse cyane
Imodoka ya APR yangiritse ariko bidakanganye

Abakinnyi bavuyemo amahoro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 3 =

Previous Post

Kuva ku mukarani, ukubura umuhanda, umuhinzi w’imiteja kugeza ku banyamahoteri- Inyungu za CHOGM zizagera kuri bose

Next Post

Umukinnyi wa film ukunzwe mu Rwanda yakoranye indirimbo n’umugore we

Related Posts

Umucyo ku bakinnyi bavugwa muri APR barimo n’abayikiniye bashobora kuyigarukamo

Umucyo ku bakinnyi bavugwa muri APR barimo n’abayikiniye bashobora kuyigarukamo

by radiotv10
17/06/2025
0

Ubuyobozi bwa APR FC bwemeje abakinnyi baguzwe n’iyi kipe ndetse n’abo isigaje kugura, barimo abanyamahanga babiri isigaje kongera mu bo...

Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

by radiotv10
13/06/2025
0

Muhire Kevin wari kapiteni w’ikipe ya Rayon Sport, aratangazwa nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Jamus FC yo muri Sudani y'Epfo. Ni...

APR BBC yari ihanzwe amaso n’Abanyarwanda muri BAL yasitariye ku marembo ya Final

APR BBC yari ihanzwe amaso n’Abanyarwanda muri BAL yasitariye ku marembo ya Final

by radiotv10
11/06/2025
0

Ikipe ya APR BBC yo mu Rwanda yasezerewe muri 1/2 cy’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) 2025 nyuma yo gutsindwa...

Ubutumwa bw’umutoza Mashami washimangiye ko atazakomeza n’ikipe yatandukanye na benshi

Ubutumwa bw’umutoza Mashami washimangiye ko atazakomeza n’ikipe yatandukanye na benshi

by radiotv10
10/06/2025
0

Mashami Vincent wari umutoza mukuru wa Police FC, yemeje ko atazakomezanya n’iyi kipe nyuma y’imyaka itatu yari ayimazemo, ayishimira icyizere...

Biri gukoranwa ibanga rikomeye: Amakuru twamenye mu igura ry’abakinnyi mu makipe ayoboye ruhago mu Rwanda

Biri gukoranwa ibanga rikomeye: Amakuru twamenye mu igura ry’abakinnyi mu makipe ayoboye ruhago mu Rwanda

by radiotv10
09/06/2025
0

Amakipe azahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga APR FC na Rayon Sports, yatanze andi kujya ku isoko ryo kugura abakinnyi...

IZIHERUKA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono
MU RWANDA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

21/06/2025
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

21/06/2025
Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

20/06/2025
The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

20/06/2025
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

20/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukinnyi wa film ukunzwe mu Rwanda yakoranye indirimbo n’umugore we

Umukinnyi wa film ukunzwe mu Rwanda yakoranye indirimbo n’umugore we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.