Kwamagana MONUSCO byafashe indi sura, Abanye-Congo bariye karungu bigabiza ibiro byayo barayisahura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
  • Uri ku cyicaro cya MONUSCO i Goma yatubwiye uko byifashe

Ibikorwa byo kwamagana MONUSCO muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, birakomeje aho bamwe mu baturage bigabije ibiro by’abari muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bakabimena ubundi bagasahura ibikoresho basanzemo.

Ibi bikorwa byatangiye mu byumweru bibiri bishize, byatangiye gufata indi sura mu cyumweru gishize aho bamwe mu baturage biraraga mu mihanda bakajya kwamagana izi ngabo za UN, bavuga ko mu myaka irenga 20 zije mu butumwa mu Gihugu cyabo ntacyo zabamariye.

Izindi Nkuru

Aba baturage bagaragaza umujinya udasanzwe, basaba MONUSCO kubavira mu Gihugu kuko kuva bahagera, ibikorwa bihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo, bitahwemye kugaragara ndetse ko ari bwo byafashe intera.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, iyi myigaragambyo yakomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu, haba mu Mujyi wa Goma ndetse no muri Rutshuru aho abaturage bigibije ibirindiro bya MONUSCO, bakayigaragariza umujinya w’umuranduranzuzi.

Nubwo Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Colonel François Kabeya yari yahagaritse iyi myigaragambyo yatangiye kuvugwa mu mpera z’icyumweru gishize, abaturage benshi ntibyabujije kwirara mu mihanda ndetse bakajya ku cyicaro cya MONUSCO muri uyu Mujyi kwamagana izi ngabo nkuko byemejwe n’uwahaye amakuru RADIOTV10.

Umwe mu bakozi ba MONUSCO uri i Goma yabwiye RADIOTV10 ko kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere imyigaragambyo yari ikomeje, aho abigaragambya bafite umujinya mwinshi.

Yagize ati “Aka kanya byafashe indi ntera, abigaragambya barakaye cyane, bamenaguye bimwe mu biro byacu, n’ubu bari kugerageza kumenagura ibindi bisigaye.”

Amashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza bamwe mu baturage batera amabuye ibifaru by’izi ngabo, ndetse n’abandi bamenaguye ibiro by’abari muri ubu butumwa, bagasahura bimwe mu bikoresho basanzemo birimo mudasobwa ndetse bakanamenagura ibyo basanzemo.

Ubwo aba baturage binjiraga muri iki kigo, bamwe mu bakozi ba MONUSCO, bahungishijwe igitaraganya hifashishijwe imodoka zisanzwe zifashishwa mu mirwano ndetse n’indege za MONUSCO.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaganye ibi bikorwa byakozwe na bamwe mu baturage, ivuga ko baza kubiryozwa.

Umuvugizi wa Guverinoma akaba na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru, Patrick Muyaya, mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, yagize ati “Guverinoma iri gukurikirana umwuka uri i Goma ahari kuba imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO. Ibabajwe bidasubirwaho n’uburyo bwose bubangamira umuntu uwo ari we wese ndetse n’ibikorwa by’umuryango w’Abibumbye. Ababigizeho uruhare bose barakurikiranwa kandi bahabwe ibihano byihanukiriye.”

Bigabije ibiro bya MONUSCO bahakorera ibya mfura mbi
Abaturage bariye karungu mu buryo budasanzwe
Ibiro babyigabije

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru