• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA POLITIKI

Perezida Kagame yahagarariwe na Biruta mu nama yabereye muri DRCongo

radiotv10by radiotv10
25/07/2022
in POLITIKI
0
Perezida Kagame yahagarariwe na Biruta mu nama yabereye muri DRCongo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Kagame Paul w’u Rwanda yohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, kumuhagararira mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ubukungu bwa Afurika yo hagati, yabereye muri DRCongo.

Ni inama yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, yayobowe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi.

Iyi nteko isanzwe ya 21 yabereye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yigaga ku bijyanye n’ubukungu n’umutekano mu bihugu bigize uyu Muryango w’Ubukungu bwa Afurika yo hagati (CEEAC-ECCAS).

Iyi nama kandi yitabiriwe na Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra na ho ku ruhande rw’u Burundi, ikaba yitabiriwe na Visi Perezida Prosper Bazombanza.

Iyi nama ibereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe iki Gihugu cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano mucye, byubuye mu minsi ishize kubera imirwano ihuza FARDC na M23.

Ibi bibazo by’umutekano mucye, byanatumye umubano w’u Rwanda na DRCongo uzamo igitotsi kubera ibyo Ibihugu byombi bishinjanya aho Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Kuri uyu wa Mbere kandi mu Mujyi wa Goma, habereye imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO bashinja imbaraga nke mu kurwanya umutwe wa M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − five =

Previous Post

Kwamagana MONUSCO byafashe indi sura, Abanye-Congo bariye karungu bigabiza ibiro byayo barayisahura

Next Post

Rusizi: Yabuze amafaranga yo kwishyura indaya bararanye ashaka kumuha isambaza, iti “nzazishyura inzu se?”

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

Urukundo rw’umuryango ntirukwiye kutubuza gushyira imbere ikizaramira u Rwanda-Madamu J.Kagame abwira urubyiruko

Urukundo rw’umuryango ntirukwiye kutubuza gushyira imbere ikizaramira u Rwanda-Madamu J.Kagame abwira urubyiruko

by radiotv10
30/05/2026
0

Madamu Jeannette Kagame yibukije urubyiriko ko rukwiye gushyira imbere ikizaramira Igihugu cyarwibarutse, arwizeza ko nubwo hari imwe mu miryango igifite...

AFC/M23 na Leta ya Congo basinyanye amasezerano mu biganiro by’i Burayi

Uko byagenze ngo ibiganiro by’intumwa za AFC/M23 n’u Busuwisi byari kubera i Goma bibere mu Rwanda

by radiotv10
28/05/2026
0

Intumwa z’u Busuwisi zigenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho hagati y’ubutegetsi bwa DRC na AFC/M23 ziherutse kugirira ibiganiro mu Rwanda n’abahagarariye...

Next Post
Rusizi: Yabuze amafaranga yo kwishyura indaya bararanye ashaka kumuha isambaza, iti “nzazishyura inzu se?”

Rusizi: Yabuze amafaranga yo kwishyura indaya bararanye ashaka kumuha isambaza, iti “nzazishyura inzu se?”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.