Sunday, May 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kwibuka28: Tele10 yafashe mu mugongo abarokotse isana inzu z’imwe mu miryango yabo

radiotv10by radiotv10
01/05/2022
in MU RWANDA
0
Kwibuka28: Tele10 yafashe mu mugongo abarokotse isana inzu z’imwe mu miryango yabo
Share on FacebookShare on Twitter

Bugesera- Muri iki gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi, Ubuyobozi n’abakozi ba Tele10 basuye banaremera imwe mu miryango y’abarokotse ituye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, Banasura Urwibutso rwa Ntarama bunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Iki gikorwa cyateguwe n’ubuyobozi bwa Tele 10 mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda n’inshuti zabo muri iki gihe cyo Kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, cyabereye mu Murenge wa Ntarama kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Mata 2022 aho imiryango ibiri y’abarokotse yaremewe n’ubuyobozi n’abakozi ba Tele 10.

Karangwa Celestin, umwe mu barokotse Jenoside basaniwe inzu na na Tele 10, yashimiye ubuyobozo n’abakozi bayo kuba bamukoreye iki gikorwa cy’urukundo.

Mu marangamutima menshi, yagize ati “Mwabonye ukuntu mu nzu hameze, ubwiherero n’ibikoni byose n’ahandi, ndabashimiye cyane imana izabafashe.”

Karangwa Celestin wiciwe abe benshi muri Jenoside Yakorewe Abatutsi na we agasigirwa ingaruka zikomeye, yaboneyeho gushimira Umuryango wa FPR- Inkotanyi n’ingabo zahoze ari izawo za RPA kuba zaramurokoye n’abandi bahigwaga, zikabakura mu rufunzo aho bari bihishe.

Umuyobozi Mukuru wa Tele 10 Group, Nyagahene Eugene yavuze ko mu bihe nk’ibi byo kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, aba ari n’umwanya wo kwegera abayirokotse no kubaba hafi kuko baba bakenewe guhumurizwa no kwerekwa ko icyizere cyo kubaho gisendereye mu Rwanda.

Yagize ati “Muzehe Karangwa [umwe mu barokotse wasaniwe] twaje kwifatanya namwe, twaje kubafata mu mugongo, mukomere ibyiza biri imbere.”

Nyagahene Eugene avuga ko nyuma y’imyaka 28 u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside Yakorewe Abatutsi, ubu Abanyarwanda batekanye babikesha Ingabo zahoze ari RPA zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame unakomeje gutuma u Rwanda rurushaho gutera imbere uko bwije uko bucyeye.

Yavuze ko Tele 10 yasaniye abaturage babiri uyu mwaka ariko ko mu mwaka utaha bizisumburaho hakaba hasanwa inzu z’imiryango 10 y’abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Uwamugira Martha na we washimiye Tele 10 ku bw’iki gikorwa cyo gusanira abarokotse batishoboye, yavuze ko aba basaniwe inzu babaga ahantu hatari hameze neza ariko ko ubu bagiye kujya baryama bagasinzira.

Yavuze ko ubuyobozi busanzwe busanira abarokotse bubakiwe mu bihe bitandukanye ariko ko ubushobozi buba ari bucye ku buryo kuba bungutse amaboko ya Tele 10 ari iby’agaciro.

Ati “Ubwo mwatubwiraga ko muzaza kwibuka mukifuza no kugira igikorwa mukorera abacitse ku icumu byadukoze ku mutima kandi dutoranya abacitse ku icumu bababaye kurenza abandi.”

Uwamugira akomeza avuga ko aba barokotse baremewe, bagiye kurushaho kugira imibereho myiza kuko biri no mu ntego za Leta y’Ubumwe.

Ati “Aya mazu murabona ko hameze neza, ibikoresho birimo ni ukuri nababwira ngo Imana ibahe umugisha […] turabashimira uburyo mwadufashe mu mugongo muri ibi bihe twibuka abacu ariko mukagira n’igikorwa gikomeye cyo kuza kubaremera.”

Iyi miryango y’abarokotse Jenoside yasaniwe inzu na Tele 10, yanahawe ibikoresho binyuranye byo munzu birimo ibyo mu ruganiriro, ibyo kuryamira ndetse n’iby’isuku.

Muri iki gikorwa kandi, abakozi ba Tele10 banasuye Urwibutso rwa Ntarama ruruhukiyemo inzirakarengane zishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi zisaga ibihumbi 5, banasobanurirwa amateka aremeye y’ubwicanyi babereye muri aka gace.

Nyagahene yasabye abato kurushaho kumenya amateka no guharanira ko ibyabaye bitazasubira

 

Umwihariko wa RADIOTV10 mu Kwibuka28

Mu Cyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi, ibiganiro bya TV 10 byatambutse ku murongo wihariye wa DSTV binasemurwa mu rurimi rw’icyongereza.

Umuyobozi Mukuru wa Tele 10 Group, Eugene Nyagahene yavuze ko iyi gahunda yakozwe mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha amateka y’ibyabaye mu Rwanda no ku bandi Banyafurika kugira ngo na bo batazagwa mu mutego nk’uwo Abanyarwanda baguyemo wa Jenoside Yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni imwe.

Ati “Kuko ibyatubayeho bishobora n’abandi kubabaho, iyo rero tutababwiye ngo tubakangurire hakiri byazabagiraho ingaruka nk’izatubayeho.”

Eugene Nyagahene avuga ko imvugo ya ‘Ntibizongere’ [Never again] ikwiye kuba mu ngiro ku mugabane wa Afurika ariko ko isaba gusasirwa ku buryo abantu bahora bibukiranya ububi bw’amacakubiri n’urwangano.

Yaboneyeho gukangurira urubyiruko kwitandukanya n’icyabaganisha mu nzira mbi y’ingengabitekerezo ya Jenoside, bakihatira kumenya ibyabaye ku babyeyi babo ariko bakanarwanya uwo ari we wese washaka kubasubiza inyuma.

Ati “Utaganiriye na Se ntamenya icyo Sekuru yasize avuze, nkaba nsaba Abanyamakuru, abafite ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga mubwira abo bakiri bato bakibyiruka muti ‘muramenye ntimuzibagirwe kuko namwe mushobora kuzagwa mu manga, bakuru banyu n’ababyeyi banyu baguyemo’.”

Ubuyobozi bwa Tele 10 busanzwe bugira uruhare mu mibereho y’abaturage haba mu biganiro bitambuka mu bitangazamakuru byayo [Radio 10 na TV10] ndetse no mu bikorwa binyuranye nk’ibi byo gufasha abatishoboye, bwizeza ko buzakomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka no kuba hafi abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Basuye bamwe mu barokotse
Nyagahene Eugene yasabye uwarokotse gukomera amwizeza ko ibyiza biri imbere

Ubuyobozi bwa Tele 10 bwafashe mu mugongo abarokotse
Abasaniwe inzu banahawe n’ibikoresho byo mu nzu
Abakozi ba Tele 10 banasuye urwibutso rwa Ntarama

Bahaye icyubahiro inzirakarengane zihashyinguye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

IFOTO Y’UMUNSI: Minisitiri Gatabazi mu ikote na Cravate abyina ikinimba n’intore

Next Post

Menya ikizanye ibihangange muri ruhago y’Isi ba PSG bamaze gusesekara mu Rwanda

Related Posts

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Umusore w’imyaka 27 y’amavuko ukekwaho kwica uwari umukoresha we mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, yarangiza akamuzingazingira mu...

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo...

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

by radiotv10
09/05/2025
0

Umugore w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 80, avuga ko...

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV...

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya ikizanye ibihangange muri ruhago y’Isi ba PSG bamaze gusesekara mu Rwanda

Menya ikizanye ibihangange muri ruhago y’Isi ba PSG bamaze gusesekara mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.