Menya ikizanye ibihangange muri ruhago y’Isi ba PSG bamaze gusesekara mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakinnyi bafite ibigwi mu mupira w’amaguru ku Isi; Sergio Ramos, Keylor Navas and Julian Draxler basanzwe ari abakinnyi ba PSG, bamaze gusesekara mu Rwanda.

Ibi bihanganye muri ruhago y’Isi bakaba bari mu bakomeye muri Paris Saint Germain, bageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022.

Izindi Nkuru

Amashusho yerekana aba bagabo bamaze gusesekara ku Kibuga cy’Indege i Kanombe, agaragaza bari kumwe n’itsinda rigari bakiranwa ubwuzu nabo bigaragara ko bafite akanyamuneza.

Mbere yo kuza mu Rwanda, hari amashusho yari yagiye hanze aho Sergio Ramos aba avuga ko agiye kuza muri iki Gihugu cy’Imisozi Igihumbi.

Avugamo ko yiteguye kurira rutemikirere akaza mu Rwanda akazasura ibikorwa binyuranye birimo Ingagi zo mu Birunga by’umwihariko akazanabonana n’umwana w’Ingago yise Mudasumbwa.

Naho Keylor Navas usanzwe ari umunyezamu wa PSG, na we agaragaza ko afite akanyamuneza ko kuza kuganira n’Abanyarwanda akamenya umuco wabo kuko yabonye unejeje.

Ikipe ya PSG ikinamo abakinnyi barimo abayobozi ruhago y’Isi nka Lionel Messi ndetse na Kylian Mbappé, isanzwe ifitanye imikoranire na Guverinoma y’u Rwanda yo mu bukangurambaga bwo gushishikariza abatuye Isi gusura u Rwanda (Visit Rwanda) bakihera ijisho ibyiza nyaburanga biri muri iki Gihugu.

Visit Rwanda yari iherutse kurarikira abantu ko hari uruhisho ibafitiye muri iki cyumweru turi gusoza ari rwo rw’aba bakinnyi bakomeye bagendereye u Rwanda.

Basesekaye mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru