Wednesday, September 11, 2024

Kwibuka30: Uwarokotse nyuma yo kujugunywa muri Nyabarongo yatanze ubuhamya bugaragaza ubugome bw’interahamwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye ku Rwibutso rwa Kamonyi, umwe mu barokokeye muri aka Karere ka Kamonyi, yatanze ubuhamya bw’ubugome bw’abakoze Jenoside, by’umwihariko interahamwe zajugunyaga abantu muri Nyabarongo, na we wajugunywemo ariko akarokoka.

Ni umuhango wabaye ku Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi, ruruhukiyemo inzirakarengane 47 521 z’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hanashyinguwe indi 42 yaboneye mu bice bitandukanye.

Nyinawumuntu Rachel warorokeye mu Murenge wa Rugarika, yagarutse ku bugome bw’interahamwe mu bikorwa byo kwica Abatutsi, avuga ko yarokotse nyuma yo kujunywa mu mugezi wa Nyabarongo.

Yagize ati ”Baradutwaye bajya kutoroha muri Nyabarongo, nsaba Yesu ngo antabare, ni uko arantabara ndakomeza ndareremba, ngiye kubona mbona ndi ku ruhande ku nkombe y’uruzi, noneho uruzi rwarantembanye bari baturoheye ahantu hitwa i Kiboga runjyana aho bita i Mageragere.”

Abashyinguye ababo babonetse mu bice bitandukanye, baravuga ko baruhutse ku mutima kuko bari bafite ibikomere n’agahinda byo kutamenya amaherezo y’ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyandwi Eric yagize ati”Twabohotse kubera ko twabonye imibiri y’abacu tukabashyingura mu cyubahiro, ubundi nari mfite ikibazo cy’uko ntashyinguye abanjye mu cyubahiro nk’abandi bose.”

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie avuga ko  kugira ngo iyi mibiri iboneke byagizwemo uruhare n’abaturage batanze amakuru ndetse n’ibikorwa remezo bigenda byubakwa.

Yagize ati ”Hari iyo tubona mishya cyane cyane aho bagendaga bahinga, ahandi ugasanga ni nk’umuntu wireze cyangwa se ni abantu bashwanye bakaba bagaragaza iyo mibiri. Ibyo bikorwa by’iterambere na byo bigenda bitugaragariza imibiri, twashishoza ugasanga ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku wagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati ”Turasaba Abanyarwanda n’abaturage ba Kamonyi byumwihariko ko gukomeza gutanga amakuru ku wagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside ari ingenzi.”

Kugeza ubu mu Karere ka kamonyi, habarwa ahantu 882 hauhukiye imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, icyakora hari igera kuri 400 yo mu murenge wa Kayumbu yamaze kwimurirwa mu rwibutso rwa Kamonyi.

Ibuka muri aka Karere isaba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kwakira ko imibiri ishyinguye mu zindi nzibutso yimurirwa muri uru rwibutso rwa Kamonyi.

Imiryango ifite ababo baruhukiye ku Rwibutso rwa Kamonyi babahaye icyubahiro
Minisitiri w’Uburezi yunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Kamonyi
Hashyinguwe mu cyubahiro indi mibiri 42

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist