Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kwibuka30: Uwarokotse nyuma yo kujugunywa muri Nyabarongo yatanze ubuhamya bugaragaza ubugome bw’interahamwe

radiotv10by radiotv10
14/05/2024
in MU RWANDA
0
Kwibuka30: Uwarokotse nyuma yo kujugunywa muri Nyabarongo yatanze ubuhamya bugaragaza ubugome bw’interahamwe
Share on FacebookShare on Twitter

Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye ku Rwibutso rwa Kamonyi, umwe mu barokokeye muri aka Karere ka Kamonyi, yatanze ubuhamya bw’ubugome bw’abakoze Jenoside, by’umwihariko interahamwe zajugunyaga abantu muri Nyabarongo, na we wajugunywemo ariko akarokoka.

Ni umuhango wabaye ku Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi, ruruhukiyemo inzirakarengane 47 521 z’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hanashyinguwe indi 42 yaboneye mu bice bitandukanye.

Nyinawumuntu Rachel warorokeye mu Murenge wa Rugarika, yagarutse ku bugome bw’interahamwe mu bikorwa byo kwica Abatutsi, avuga ko yarokotse nyuma yo kujunywa mu mugezi wa Nyabarongo.

Yagize ati ”Baradutwaye bajya kutoroha muri Nyabarongo, nsaba Yesu ngo antabare, ni uko arantabara ndakomeza ndareremba, ngiye kubona mbona ndi ku ruhande ku nkombe y’uruzi, noneho uruzi rwarantembanye bari baturoheye ahantu hitwa i Kiboga runjyana aho bita i Mageragere.”

Abashyinguye ababo babonetse mu bice bitandukanye, baravuga ko baruhutse ku mutima kuko bari bafite ibikomere n’agahinda byo kutamenya amaherezo y’ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyandwi Eric yagize ati”Twabohotse kubera ko twabonye imibiri y’abacu tukabashyingura mu cyubahiro, ubundi nari mfite ikibazo cy’uko ntashyinguye abanjye mu cyubahiro nk’abandi bose.”

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie avuga ko  kugira ngo iyi mibiri iboneke byagizwemo uruhare n’abaturage batanze amakuru ndetse n’ibikorwa remezo bigenda byubakwa.

Yagize ati ”Hari iyo tubona mishya cyane cyane aho bagendaga bahinga, ahandi ugasanga ni nk’umuntu wireze cyangwa se ni abantu bashwanye bakaba bagaragaza iyo mibiri. Ibyo bikorwa by’iterambere na byo bigenda bitugaragariza imibiri, twashishoza ugasanga ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku wagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati ”Turasaba Abanyarwanda n’abaturage ba Kamonyi byumwihariko ko gukomeza gutanga amakuru ku wagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside ari ingenzi.”

Kugeza ubu mu Karere ka kamonyi, habarwa ahantu 882 hauhukiye imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, icyakora hari igera kuri 400 yo mu murenge wa Kayumbu yamaze kwimurirwa mu rwibutso rwa Kamonyi.

Ibuka muri aka Karere isaba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kwakira ko imibiri ishyinguye mu zindi nzibutso yimurirwa muri uru rwibutso rwa Kamonyi.

Imiryango ifite ababo baruhukiye ku Rwibutso rwa Kamonyi babahaye icyubahiro
Minisitiri w’Uburezi yunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Kamonyi
Hashyinguwe mu cyubahiro indi mibiri 42

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

AMAFOTO: Perezida Kagame yasoje uruzinduko muri Guinea yakiranywemo urugwiro rwinshi n’Abanya-Guinea

Next Post

APR BBC yatashye amaramasa muri BAL yageze i Kigali bucece mu gicuku abantu basinziriye

Related Posts

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

by radiotv10
14/07/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu...

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

by radiotv10
14/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Health, Dr. Sabin Nsanzimana, has announced the recent discovery of an injection that can protect an individual...

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

by radiotv10
14/07/2025
0

In our past article, we explained why and how Africa was maintained under domination by European countries. Should we keep...

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi...

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Basketball: Menya igisabwa ngo APR ihagarariye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika-BAL izagere mu mikino ya nyuma

APR BBC yatashye amaramasa muri BAL yageze i Kigali bucece mu gicuku abantu basinziriye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.