Monday, September 9, 2024

APR BBC yatashye amaramasa muri BAL yageze i Kigali bucece mu gicuku abantu basinziriye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

APR Basketball Club yari ihagarariye u Rwanda mu mikino yo gushaka itike y’imikino Nyafurika mu mukino wa Basketball (BAL) izabera mu Rwanda, ikaba itarabashije kuyibona, yageze mu Rwanda mu masaaha akuze.

APR BBC yageze mu Rwanda ku isaha ya saa saba n’igice, ikubutse muri Senegal aho yari yaragiye mu mikino ya yo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya BAL.

APR BBC yakinaga iyi mikino yahuzaga igice cya Sahara Conference, iyi kipe yari ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino, yasezerewe iri ku mwanya wa nyuma, bituma itazabasha gukina imikino ya nyuma izabera i Kigali.

APR BBC yatsinze imikino ibiri muri itandatu, byatumye inasoreza ku mwanya wa nyuma mu makipe yose yari yitabiriye iyi mikino.

Ni ubwa mbere imikino ya nyuma ya BAL (Basketball Africa League), igiye kuba nta kipe yo mu Rwanda irimo, ndetse ikaba ari na ho igiye kubera.

Muri iri tsinda Sahara Conference, harazamutse ikipe ya Rivers Hoopers yo muri Nigeria, AS Douanes yo muri Senegal na US Monastir yo muri Tunisia.

Aya makipe yiyongereye ku yandi yaturutse mu bindi byerekezo nka Nile Conference ndetse na Kalahari Conference, azahurira muri BK Arena kuva tariki 24 Gicurasi kugeza ku ya 01 Kamena 2024 hakinwa imikino ya 1/4.

Ikipe ya APR BBC igize umusaruro mubi ugereranyije n’andi yahagarariye u Rwanda muri iyi mikino, mu gihe yagize imyiteguro ikomeye, kuko yagiye muri Qatar ikinirayo imikino itandatu ya Gicuti, ndetse yanakinnye imikino ya gicuti mpuzamahanga muri Kigali.

Ikipe ya APR BBC ntiyahiriwe

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts