Ukurikiranyweho kwica umubyeyi we haravugwa icyamuteye no kumukorera agashinyaguro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, haravugwa umuntu ukekwaho kwica umubyeyi we (Se) yarangiza akanatwika umubiri we akanawujugunya mu bwiherero, agamije gusibanganya ibimenyetso.

Uyu ukekwaho kwica Se yatahuwe kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2024, ubwo amakuru yatangwaga na Nyina wari wamubonye atwika ibintu ariko batazi ibyo ari byo, mu gihe nyakwigendera yari amaze iminsi ibiri yarabuze kuko yari yavuye mu rugo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Izindi Nkuru

Amakuru aturuka mu Mudugudu wa Museke, Akagari ka Kigoya, Umurenge wa Kanjongo, aho nyakwigendera yari atuye, avuga ko uyu musaza yari yagiye gukurikirana amatungo ye yororeraga mu biraro biri hafi y’urugo rw’umuhungu we unakekwaho kumwica.

Mukankusi Athanasie, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, yemeje aya makuru y’ifatwa ry’ukekwaho kwica umubyeyi we.

Uyu muyobozi avuga ko Nyina w’uyu ukekwaho icyaha yatangaje ko nyakwigendera yari amaze iminsi ibiri yarabuze, baramushatse barahebye, ariko akaza gukeka umuhungu wabo.

Ati “Nyina yarabiketse ko umuhungu we ari we wabikoze kuko umusaza yari amaze iminsi ibiri abuze, baza kubona umuhungu we arimo atwika ibintu, baza gukurikirana basanga ari we yajugunyaga mu bwiherero.”

Amakuru yatanzwe n’uyu muyobozi kandi, avuga ko ukekwaho kwica umubyeyi we, yatwitse umurambo we agamije gusibanganya ibimenyetso.

Ukekwaho kwica umubyeyi we ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo, bivugwa ko yari afitanye amakimbirane na nyakwigendera, wamubuzaga kugurisha imitungo itimukanwa irimo inzu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru