AMAFOTO: Perezida Kagame yasoje uruzinduko muri Guinea yakiranywemo urugwiro rwinshi n’Abanya-Guinea

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yarangije uruzinduko rw’akazi yarimo muri Guinea rwaranzwe n’ibikorwa bitandukanye, birimo ibiganiro yagiranye na Perezida w’iki Gihugu, Lt Gen Mamadi Doumbouya.

Ni uruzinduko rwabaye kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024, aho Umukuru w’u Rwanda yagendereye Guinea Conakry avuye muri Senegal, na ho mu ruzinduko yahagiriye kuva mu mpera z’icyumweru gishize.

Izindi Nkuru

Mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa Mbere, Perezida Paul Kagame yageze i Conakry, yakirwa na Perezida wa Guinea, Lt Gen Mamadi Doumbouya; banagirana ibiganiro byo mu muhezo, byagarutse ku buryo bwo guteza imbere umubano n’imikoranire y’Ibihugu byombi.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame na mugenzi we Mamadi Doumbouya, baganiriye ku nzego zitandukanye zirimo “Ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari.”

Ubutumwa bwatangajwe na Perezidansi y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2024, buvuga ko “Perezida Kagame yaherekejwe na Perezida Mamadi Doumbouya, ubwo yasozaga uruzinduko rwe muri Guinea.”

Ni uruzinduko Perezida Kagame agiriye muri Guinea nyuma y’amezi ane mugenzi we Lt Gen Mamadi Doumbouya na we asuye u Rwanda, warugendereye mu mpera za Mutarama uyu mwaka.

Perezida Paul Kagame kandi na we yari amaze umwaka umwe n’ubundi asuye Guinea, mu ruzinduko yahagiriye muri Mata umwaka ushize wa 2023.

Perezida wa Guinea, General Mamadi Doumbouya yakiriye Perezida Kagame

Umukuru w’u Rwanda yahawe ikaze muri Guinea
Abanya-Guinea bishimiye kwakira Perezida Kagame

Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro

Perezida Kagame ubwo yari asoje uruzinduko yaherekejwe na mugenzi we Doumbouya
Asezera bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru muri Guinea

Uruzinduko rw’Umukuru w’u Rwanda ubwo rwari ruhumuje

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru