Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier uherutse gufatanwa ikiyobyabwenge cy’urumogi, kuri uyu wa Kane tariki 24 Kamena, aragezwa imbere y’urukiko.
Uyu munyezamu ujya anahamagarwa mu ikipe y’igihugu, yatawe muri yombi mu ntangiro z’uku kwezi tariki 04 Kamena 2021 ubwo Ikipe y’Igihugu yari no mu mikino ya gicuti n’iya Centrafrique ariko we akaba atarayihamagawemo.
Uyu munyezamu wakunze kuvugwaho kuba afite impano muri ruhago, yafatanywe n’abandi bakinnyi barimo myugariro Runanira Hamza na we wakiniye Rayon Sports n’andi makipe anyuranye.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry aherutse gutangaza ko uriya munyezamu Kwizera Olivier yafatanywe urumogi ari kumwe n’abandi bantu umunani bari mu rugo rwe.
Bariya bantu bose bahise bajyanwa gukorerwa ibizamini muri Laboratwari y’Igihugu y’Ibimenyetso bya gihanga (Rwanda Forensic Laboratory).
Kwizera Olivier agiye kuburanishwa kuri iki cyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi nyuma y’uko umuhanzi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly na we afatiwe icyemezo cyo gufungwa iminsi 30 kuko akurikiranyweho na we icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.
Uyu muhanzi uregwa hamwe na bagenzi be bajuririye kiriya cyemezo cyo kubafungwa by’agateganyo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ariko Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije ubujurire bwabo, ruza kubutera utwatsi.
YANDITSWE NA: Jean Paul Mugabe/Radio&TV10 Rwanda