Monday, November 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Label ifasha abahanzi nyarwanda ivugwamo urunturuntu yaciye undi muvuno witezweho igisubizo

radiotv10by radiotv10
30/01/2023
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Ishyamba si ryeru muri Label ibarizwamo abahanzi bakomeye mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Imwe muri nzu zifasha abahanzi nyarwanda imaze iminsi ivugwamo ibibazo bishobora no gutuma umwe mu bahanzi ifasha ashobora kuyisohokamo, iravugwaho ko igiye gukoresha amarushanwa yo gushaka umuhanzi wazamusimbura.

Iyi Kompanyi ya KIKAC imaze iminsi ivugwamo ibibazo bishingiye ku kuba umwe mu bahanzi isanzwe ifasha atifuza gukomezanya na yo.

Ntawundi ni Mico The Best uri mu bahanzi babirambyemo mu Rwanda wanagiye akora indirimbo zinyuranye zanakunzwe n’abatari bacye.

Havuzwemo itonesha ku muhanzikanzi Bwiza na we babana muri iyi Label, umaze igihe ari mu bahanzikazi bagezweho mu Rwanda banamaze iminsi bashyira hanze ibihangano byinshi.

Iryo toneshwa rivugwamo, ryatumye umuhanzi Mico The Best atifuza gukomezanya n’iyi Label ndetse uwaduhaye amakuru nka RADIOTV10 twananditse bwa mbere iby’ibi bibazo, yavuze ko Mico The Best atazasoza uyu mwaka ari muri iyi Label.

Iyi nzu ifasha abanzi ya KIKAC yatangiye gushaka umuti w’iki kibazo, aho iteganya gukoresha irushanwa rizwi nka ‘Next Diva’ ryo gushaka umuhanzi ufite impano uzasimbura Mico mu gihe cyose yaba agiye.

Iri rushangwa rizwi nka ‘Next Diva’ ni na ryo ryazamukiyemo umuhanzi Bwiza, ubu uri gufashwa n’iyi Label ya KIKAC ndetse akaba yaranahiriwe.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Mico The Test urebye ntabwo bazasozanya uyu mwaka, rero bari gushaka undi muhanzi ukiri muto bazafasha uzava nk’aho bwiza yavuye.”

Iyi nzu ya KIKAC yari yatangiranye n’abahanzi babiri ari bo Danny Vumbi na Mico The Best nyuma baza kuba batatu ubwo hongerwagamo Bwiza, gusa biri guca amarenga ko Bwiza ari we ugiye kuyisigaramo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 20 =

Previous Post

Muri Tennis hongeye kuba igitangaza cyakokozwe n’Umunya-Serbia wahise yicarana na Rafael Nadal

Next Post

Muri Congo rwongeye kwambikana M23 iteguza gufata akandi gace

Related Posts

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

by radiotv10
22/11/2025
0

Murindahabi Irene usanzwe areberera inyungu abaririmbyi Vestine na Dorcas, yavuze ko ubutumwa buherutse gutambuka ku rubuga nkoranyambaga rw’umwe muri aba...

Rwandan-origin contestant advances to the final stage of Miss Belgium

Rwandan-origin contestant advances to the final stage of Miss Belgium

by radiotv10
22/11/2025
0

Kyra Nkezabera, whose parents include a Rwandan father and a Belgian mother, has reached the final round of the Miss...

Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

by radiotv10
21/11/2025
0

Umuhanzi Niyo Bosco yatanze umucyo ku byatumye hari abakeka ko yaba yarabeshye abantu igihe kinini ko atabona, avuga ko amashusho...

Amakuru agezweho ku mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda uri guhatana muri Miss Belgium

Amakuru agezweho ku mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda uri guhatana muri Miss Belgium

by radiotv10
21/11/2025
0

Kyra Nkezabera ukomoka ku babyeyi barimo Umunyarwanda, uri guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi (Miss Belgium), yageze mu cyiciro cya...

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

by radiotv10
19/11/2025
0

Umuhanzi Bill Ruzima wari uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, yamaze kujyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Huye cyanyuzemo abandi...

IZIHERUKA

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura
AMAHANGA

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

by radiotv10
24/11/2025
0

Haravugwa amakuru meza kuri bamwe mu bana b’abakobwa 300 bashimutiwe mu ishuri ry’Abihayimana muri Nigeria

Haravugwa amakuru meza kuri bamwe mu bana b’abakobwa 300 bashimutiwe mu ishuri ry’Abihayimana muri Nigeria

24/11/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

24/11/2025
Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

24/11/2025
Igisirikare cya Congo cyavuze ku ifungwa ry’abasirikare bakomeye barimo General Masunzu byaherukaga gukekwa

Igisirikare cya Congo cyavuze ku ifungwa ry’abasirikare bakomeye barimo General Masunzu byaherukaga gukekwa

24/11/2025
Two Childhoods, One Home: The Hidden Cause of Parenting Disagreements

Two Childhoods, One Home: The Hidden Cause of Parenting Disagreements

24/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Muri Congo rwongeye kwambikana M23 iteguza gufata akandi gace

Muri Congo rwongeye kwambikana M23 iteguza gufata akandi gace

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

Haravugwa amakuru meza kuri bamwe mu bana b’abakobwa 300 bashimutiwe mu ishuri ry’Abihayimana muri Nigeria

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.