Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Leta ntabwo akazi kacu ari ubucuruzi- P.Kagame yemeje ko ibikorwa by’ubucuruzi bya Leta byose bizegurirwa abikorera

radiotv10by radiotv10
02/08/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Leta ntabwo akazi kacu ari ubucuruzi- P.Kagame yemeje ko ibikorwa by’ubucuruzi bya Leta byose bizegurirwa abikorera
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubusanzwe mu kazi ka Leta hatarimo ubucuruzi, bityo ko ibikorwa by’ubucuruzi byayo bigiye kwegurirwa abikorera birimo ibizabegurirwa mu buryo bwihuse.

Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Kanama 2022 ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa imyanya muri Guverinoma y’u Rwanda.

Yagarutse ku rugendo rw’u Rwanda mu kubyutsa ubukungu bwarwo nyuma yuko icyorezo cya COVID-19 gitanze agahenge.

Perezida Kagame yavuze ko Igihugu cy’u Rwanda kigenda gisubira kuba nyabagendwa, ndetse n’imirimo myinshi igenda yongera gusubira ku murongo n’inama mpuzamahanga zikaba zarongeye kwakirwa.

Perezida Kagame yashimiye abayobozi bashya bashyizwe mu myanya abifuriza imirimo myiza binjiyeyemo

Ati “Ndizera ko gukomeza gukorera Igihugu cyacu aba bayobozi bazubakira ku inararibonye bagiye bakura ku byo n’ubundi bari basanzwe bakora kuko bari basanzwe bakorera Leta bakorera Igihugu, hahindutse inshingano ariko imirimo ni ya yindi.”

Yavuze ko uko hakomeza gushyirwa imbaraga mu guhangana n’ingaruka za COVID-19, bizakomea kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

Yagarutse kuri Minisiteri nshya y’Ishoramari rya Leta, avuga ko “izareba ko ibigo bya Leta bicungwa neza ndetse amaherezo cyangwa se ibyihuse kuri bimwe bikegurirwa abikorera. Hari ibigomba kwegurirwa abikorera vuba na bwangu bitagombye gutegereza.”

Yakomeje agira ati “Leta cyangwa Guverinoma cyangwa inzego zose za Leta ubundi ntabwo akazi kacu ari ukujya mu bucuruzi mu bintu bisa nk’ibyo ahubwo dufasha abacuruza, abikorera kugira ngo bagere kuri byinshi ari na ko babigeza ku Gihugu.”

Perezida Kagame yavuze ko Guverinoma yifuza ko Ibigo bimwe by’ubucuruzi byari bisanzwe ari ibya Leta byegurirwa abikorera.

Ati “Hari bimwe bizakorwa vuba hari n’ibindi byatwara umwanya kubera impamvu na zo zumvikana na byo ariko bikagenda biva mu maboko ya Leta.”

Perezida Paul Kagame uvuga ko ibyo byose bikorwa hagamijwe ko bigirira akamaro Abanyarwanda bose, yagarutse ku buhinzi n’ubworozi, yibutsa ko ari inkingi ya mwamba mu mibereho y’abaturage.

Ati “Ariko ubwo buhinzi n’ubworozi bugomba guhinduka bukabyazwa umusaruro uhagije kugira ngo dukomeze twihaze mu biribwa kandi twitegura ibishobora kubuhungabanya igihe cyose.”

Umukuru w’u Rwanda yagarutse ku isoko rusange ry’Umugabane wa Afurika, avuga ko u Rwanda rukwiye kwitegura kuzaribyaza umusaruro mu bijyanye n’ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’ubwa serivisi.

Ati “Kugera kuzi izi ntego rero bisaba buri wese twese ko habaho gukora ibyo dushinzwe kuri buri umwe ariko na twese hamwe tukabikora ku buryo bwihuse bishoboka, tukagira ingoga ariko tukanabikora n’ubudakemwa ni bwo bigira inyungu zisumbuyeho.

Yakomeje agira ati “Nabisubiramo, ndibwira ko nta nzira y’ubusamo ifite uwo yungukiye, ni ibintu by’igihe gito kandi ntabwo biramba […] Ibyihuse bigira abo biramira batari bacye iyo bitinze na byo hari ababigwamo.”

Perezida Kagame yibukije abayobozi gukorana ariko bakibuka ko iteka bakorera Abanyarwanda kandi bakibuka ko bagomba kujya babazwa inshingano.

Perezida Kagame yayoboye uyu muhango
Eric Rwigamba wagizwe Minisitiri Ushinzwe Ishoramari rya Leta
Dr Ildephonse Musafiri wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

Umunyamakuru Moses nyuma yo gufungurwa ahishuye ko yarekuwe Phil Peter atabishaka

Next Post

Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda yambitse impeta umukunzi we mu birori by’akataraboneka (AMAFOTO)

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda yambitse impeta umukunzi we mu birori by’akataraboneka (AMAFOTO)

Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda yambitse impeta umukunzi we mu birori by’akataraboneka (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.