Perezida Paul Kagame yavuze ko ubusanzwe mu kazi ka Leta hatarimo ubucuruzi, bityo ko ibikorwa by’ubucuruzi byayo bigiye kwegurirwa abikorera birimo ibizabegurirwa mu buryo bwihuse.
Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Kanama 2022 ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa imyanya muri Guverinoma y’u Rwanda.
Yagarutse ku rugendo rw’u Rwanda mu kubyutsa ubukungu bwarwo nyuma yuko icyorezo cya COVID-19 gitanze agahenge.
Perezida Kagame yavuze ko Igihugu cy’u Rwanda kigenda gisubira kuba nyabagendwa, ndetse n’imirimo myinshi igenda yongera gusubira ku murongo n’inama mpuzamahanga zikaba zarongeye kwakirwa.
Perezida Kagame yashimiye abayobozi bashya bashyizwe mu myanya abifuriza imirimo myiza binjiyeyemo
Ati “Ndizera ko gukomeza gukorera Igihugu cyacu aba bayobozi bazubakira ku inararibonye bagiye bakura ku byo n’ubundi bari basanzwe bakora kuko bari basanzwe bakorera Leta bakorera Igihugu, hahindutse inshingano ariko imirimo ni ya yindi.”
Yavuze ko uko hakomeza gushyirwa imbaraga mu guhangana n’ingaruka za COVID-19, bizakomea kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.
Yagarutse kuri Minisiteri nshya y’Ishoramari rya Leta, avuga ko “izareba ko ibigo bya Leta bicungwa neza ndetse amaherezo cyangwa se ibyihuse kuri bimwe bikegurirwa abikorera. Hari ibigomba kwegurirwa abikorera vuba na bwangu bitagombye gutegereza.”
Yakomeje agira ati “Leta cyangwa Guverinoma cyangwa inzego zose za Leta ubundi ntabwo akazi kacu ari ukujya mu bucuruzi mu bintu bisa nk’ibyo ahubwo dufasha abacuruza, abikorera kugira ngo bagere kuri byinshi ari na ko babigeza ku Gihugu.”
Perezida Kagame yavuze ko Guverinoma yifuza ko Ibigo bimwe by’ubucuruzi byari bisanzwe ari ibya Leta byegurirwa abikorera.
Ati “Hari bimwe bizakorwa vuba hari n’ibindi byatwara umwanya kubera impamvu na zo zumvikana na byo ariko bikagenda biva mu maboko ya Leta.”
Perezida Paul Kagame uvuga ko ibyo byose bikorwa hagamijwe ko bigirira akamaro Abanyarwanda bose, yagarutse ku buhinzi n’ubworozi, yibutsa ko ari inkingi ya mwamba mu mibereho y’abaturage.
Ati “Ariko ubwo buhinzi n’ubworozi bugomba guhinduka bukabyazwa umusaruro uhagije kugira ngo dukomeze twihaze mu biribwa kandi twitegura ibishobora kubuhungabanya igihe cyose.”
Umukuru w’u Rwanda yagarutse ku isoko rusange ry’Umugabane wa Afurika, avuga ko u Rwanda rukwiye kwitegura kuzaribyaza umusaruro mu bijyanye n’ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’ubwa serivisi.
Ati “Kugera kuzi izi ntego rero bisaba buri wese twese ko habaho gukora ibyo dushinzwe kuri buri umwe ariko na twese hamwe tukabikora ku buryo bwihuse bishoboka, tukagira ingoga ariko tukanabikora n’ubudakemwa ni bwo bigira inyungu zisumbuyeho.
Yakomeje agira ati “Nabisubiramo, ndibwira ko nta nzira y’ubusamo ifite uwo yungukiye, ni ibintu by’igihe gito kandi ntabwo biramba […] Ibyihuse bigira abo biramira batari bacye iyo bitinze na byo hari ababigwamo.”
Perezida Kagame yibukije abayobozi gukorana ariko bakibuka ko iteka bakorera Abanyarwanda kandi bakibuka ko bagomba kujya babazwa inshingano.
RADIOTV10