Leta y’u Burundi yanyomoje amakuru ya Coup d’état yavuzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisiteri y’Itumanaho, Ikoranabuhanga n’Itangazamakuru mu Burundi yanyomoje amakuru yavugwaga ko hari ubwoba bw’uko hashobora kuba coup d’état.

Amakuru yatangiye kuvugwa nyuma y’aho umutekano wakajijwe ku cyicaro cya Radiyo na Telviziyo y’u Burundi (RTNB), hagashyirwa bariyeri icunzwe n’abasirikare bo muri brigade idasanzwe ishinzwe kurinda inzego z’ubuyobozi.

Izindi Nkuru

Nta modoka z’akazi cyangwa iz’abantu ku giti cyabo zari zemerewe gutambuka zidasatswe hakoreshejwe imbwa za polisi.

Umwe mu bakozi b’iki kigo yabwiye itangazamakuru ko uburyo umutekano wari ucunzwe bitari bisanzwe.

Ati “Maze imyaka irenga 20 nkorera Radiyo na Televiziyo, sinigeze na rimwe mbona imbwa zifashishwa na polisi ku marembo. Ikindi sinigeze mbona abakozi b’ikigo cya leta bagirirwa amakenga kugera kuri uru rwego.”

Undi munyamakuru ukurikiranira hafi ibibera mu ishyaka riri ku butegetsi n’izindi nzego za leta, yabwiye SOS Media Burundi ko kuri ubu Perezida Ndayishimiye nta muntu n’umwe yizera muri iki gihe.

Ati “Muri iyi minsi Perezida akora wenyine. Bisa nk’aho abaminisitiri nta kazi bafite. Ni yo mpamvu tubona amara iminsi yinuba ariko ntihagire igikorwa. Ibintu bitandukanye n’uko byari bimeze mu gihe cya Nkurunziza. Hari abantu bake bashobora kwitangira Perezida Ndayishimiye. Agomba gukora ibishoboka byose ngo yikingire.”

Itangazo rya Minisiteri Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuru, ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu rinyomoza iby’amakuru y’umutekano muke.

Rigira riti “Bitandukanye n’ibihuha byakwirakwijwe kuva ejo hashize byerekeye ikibazo cy’umutekano muke kuri Radiyo na Televiziyo, Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuru iramenyesha abaturage ko nta kidasanzwe cyabaye. Umutekano wa RTNB usanzwe uri mu nshingano z’igisirikare cy’u Burundi.”

Kuva mu 2015 haburizwamo ihirikwa ry’ubutegetsi mu Burundi, imodoka z’akazi ngo ni zo zemerewe kwinjira ku cyicaro cya Radiyo na Televiziyo y’u Burundi. Imodoka z’abantu ku giti cyabo zigomba guhabwa uruhushya rwihariye kugira ngo zibashe kuhinjira.

Radiotv10Rwanda

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru