Leta zunze ubumwe z’Amerika zanenze guverinoma ya Cuba iyishinja kubangamira uburenganzira bw’abaturage bigaragambya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza “Reuters” bivuga ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden  yafatiye ibihano umukuru w’igisirikare cya Cuba n’ishami rishinzwe umutekano mu gihugu ryayoboye ibikorwa byo guhohotera abigaragambya.

Atangaza ibyo bihano, Prezida Biden yavuze ko yamaganye ifungwa ry’abaturage mu kivunge n’imanza za nyirarureshwa zigamije gutera ubwoba, gucecekesha no gufunga abatinyuka kuvuga.

Izindi Nkuru

Yongeraho ko Amerika ihagararanye n’Abanyacuba b’intwali bafashe iya mbere mu kwamagana ubutegetsi bwa gikoministe n’akarengane bamazemo imyaka 62.

Ibihano Amerika yashyizeho birareba Alvaro Lopez Miera, minisitiri w’ingabo w’icyo gihugu na ministeri ya burigade idasanzwe yingabo imbere mu gihugu. Bitegeka ifatirwa ry’umutungo wabo hakurikijwe amategeko y’Amerika rikanababuza kwinjira ku butaka bw’Amerika.

Inkuru ya Vedaste Kubwimana/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru