Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 irasatira gufata agace gashobora gutuma ibintu bihindura isura

radiotv10by radiotv10
30/10/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 irasatira gufata agace gashobora gutuma ibintu bihindura isura
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na FARDC ifatanyije n’imitwe irimo FDLR, uravugwaho kuba ugiye gufata agace ka Pinga ko mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, gashobora gutuma ufata uduce two mu zindi Ntara.

Uyu mutwe wa M23 kandi ukomeje gufata ibindi bice byo muri Teritwari ya Walikare muri iyi Ntara ya Kivu ya Ruguru, bigenda byegera izindi Ntara.

Ishyirahamwe rya ANVC (Association Nationale des Victimes du Congo), kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024, ryatanze impuruza risaba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira icyo ikora igakumira ko uyu mutwe wa M23 ugera mu gace ka Pinga.

Umuhuzabikorwa wa ANVC mu Ntara ya Kivu ya Rupuru, Sadiki Mukobya yatangaje ko bafite impungenge nyinshi ko uyu mutwe wafata aka gace.

Yagize ati “Turasaba Guverinoma gutangiza byihuse ibikorwa byo kurinda abasivile, ndetse no kurinda ubusugire bwa Teritwari yacu.”

Abo mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, bavuga ko M23 iramutse ifashe agace ka Pinga ikakagenzura, byayorohera gufata izindi Ntara zihana imbibi na Kivu ya Ruguru, nka Tshopo na Ituri.

Muri iki cyumweru, umutwe wa M23 wagaragaje impungenge utewe n’ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu bikomeje gukorwa na FARDC ifatanyije n’imitwe yiyunze kuri iki gisirikare cya Leta ya Kinshasa.

Uyu mutwe kandi wongeye kwikoma ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye MONUSCO, na zo zakunze kugaragara mu bikorwa byo gufasha FARDC n’imitwe irimo FDLR mu bikorwa bibangamira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Kuri uyu wa Kabiri, M23 yasabye MONUSCO guhagarika gukoresha indege zitagira abapilote muri ubu bufasha iha ubufatanye burimo n’imitwe y’iterabwoba, inayisaba guhagarika iyi mikoranire.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × three =

Previous Post

Amakuru agezweho ku mutoza ushobora gusimbura Ten Hag muri Manchester United

Next Post

Espagne: Hashyizweho amabwiriza nyuma y’umwuzure udasanzwe

Related Posts

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

by radiotv10
12/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nubwo abasirikare benshi b’u Burundi basubiye mu Gihugu cyabo nyuma yo gukubitirwa incuro muri Uvira, hari...

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n'itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n'inkoramutima ya...

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo...

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku, a former journalist who later became a Communications Advisor in the Coordination Office of the AFC/M23 coalition and...

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryemeje ko ryamaze gufata umujyi wa Uvira, risaba abaturage bawutuye...

IZIHERUKA

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye
IBYAMAMARE

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Espagne: Hashyizweho amabwiriza nyuma y’umwuzure udasanzwe

Espagne: Hashyizweho amabwiriza nyuma y’umwuzure udasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.