M23 iravugwaho gufata igikorwa remezo gikomeye nayo ikamburwa uduce tune yagenzuraga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 ukomeje guhangana na FARDC, uravugwaho gufata ikibuga cy’indege cya Rwankuba ndetse n’ibitaro bya Rwankuba, byombi biherereye muri Gurupoma ya Bweza muri teritwari ya Rutshuru mu gihe na yo yatakaje uduce tune yagenzuraga.

Ibinyamakuru bitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biremeza ko uyu mutwe wa M23 wafashe iki kibuga cy’indege nto nyuma yo gukozanyaho na FARDC.

Izindi Nkuru

Ikinyamakuru Goma 24 News, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kamena 2022, cyatangaje ko “Ikibuga cy’indege cya Rwankuba n’ibotaro biri mu maboko ya M23.”

Iki kinyamakuru cyakomeje kigira kiti “M23 kandi iri kwinjira mu isantere ya Ntamugenga muri Gurupoma ya Bweza mu gihe FARDC na FDLR batangiye guhungira mu Mujyi wa Rubare.”

Umutwe wa M23 umaze iminsi ufashe umujyi wa Bunagana, wakunze kuvuga ko abasirikare ba FARDC badafite ubushobozi bwo guhagarara imbere y’abarwanyi bawo kuko bari hasi cyane yabo mu mirwanire.

Uyu mutwe kandi wavuze ko ukomeje gufata ibice bimwe na bimwe mu rwego rwo kwizera umutekano watwo kuko twifashishwa na FARDC ndetse n’imitwe ikorana n’iki gisirikare mu gukomeza kubagabaho ibitero.

Iki kibuga cy’Indege cya Rwankuba cyafashwe na M23 gisanzwe kifashishwa na FARDC mu bikorwa by’intambara birimo kugeza intwaro ku basirikare bayo.

Ikinyamakuru Radio Okapi cyatangaje ko FARDC na yo yisubije uduce tumwe twari tumaze iminsi turi mu maboko y’umutwe wa M23 two muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu ya Ruguru.

Iki kinyamakuru kivuga ko utwo duce twa Nkokwe, Ruvumu, Rugarama na Rutakara twafashwe nyuma y’imirwano ikaze yabaye haagti ya FARDC na M23 kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Kamena 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru