M23 irengeje itariki yahawe hacura iki?- Hatabayeho gushishoza icyakurikiraho cyaba kibi kurushaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusesenguzi mu bya Politiki avuga ko mu gihe umutwe wa M23 utakubahiriza ibyo wasabwe, hakaba hakoreshwa imbaraga z’amasasu, ibintu byaba bibi kurushaho, akagaragaza ko hari hakwiye gushakwa umuti w’icyatumye havuka uyu mutwe.

Umwanzuro wa gatandatu wavuye mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Addis Ababa mu cyumweru gishize, usaba umutwe wa M23 guhagarika ibitero.

Izindi Nkuru

Aba Bakuru b’Ibihugu kandi basabye M23 kuba yavuye mu bice yafashe bitarenze tariki 30 Werurwe 2023. Abakuru b’Ibihugu kandi bihaye umukoro wo kuzavugisha abayobozi ba M23 bakabasaba kubahiriza uwo mwanzuro.

Gusa Umuvugizi Wungirije wa M23, Canisius Munyarugerero aherutse kubwira RADIOTV10 ko uriya mwanzuro wafatiwe uyu mutwe, utawureba ahubwo ko ukwiye kuba ureba imitwe y’abavamahanga iri muri Congo.

Icyo gihe yagize ati “Ahubwo se kiraturebaho [icyemezo cy’Abagaba Bakuru b’Ingabo za EAC] iki? Ucumbitse n’uri iwe, usohoka mbere ni inde? Nyiri urugo ni we usohoka? None se reka nkubaze, njyewe uri iwacu na FDLR waje ari umwimukira, umucumbitsi ni inde?”

Nubwo Abakuru b’Ibihugu batagaragaje ikizakurikira mu gihe iyi mitwe irimo M23 itakukubahiriza ibyo yasabwe mu gihe yahawe, bakomeje gusaba ko Ibihugu bigize EAC byohereza ingabo zigomba kujya muri Congo.

Hari bamwe bakeka ko izi ngabo zishobora kuzatangiza ibitero kuri iyi mitwe, mu gihe yaba itashyize mu bikorwa imyanzuro yafashwe.

Gusa umusesenguzi mu bya Politiki, Alexis Nizeyimana avuga ko iriya myanzuro y’Abakuru b’Ibihugu itarimo igisubizo nyirizina, ariko ko ubwabyo na byo atari ikibazo.

Ati “Ikibazo si ukuvuga ngo batanze amatariki, hanyuma bavuge ngo nibitaba bizagenda gutya, ikibazo kiri kuvuga ngo ‘ni iki cyatumye iyi mitwe cyane cyane iriya y’abanyekongo ivuka?’ Hanyuma ‘ese icyatumye ivuka cyakemutse?’ ni ho hari ipfundo.”

Avuga ko no kuba habaho ibitero byo gutsintsura iyi mitwe na byo ubwabyo bitatanga igisubizo. Ati “Ushobora kugaba ibitero, ariko se urugamba ni urugamba ntiwamenya uko bizagenda, ikindi kandi na yo ni intambara waba wongeye ku zindi.”

Uyu musesenguzi avuga ko byapfiriye ku kuba mu nama zose zabayeho baravugwaga imitwe yitwaje intwaro ariko hakumvikana M23 gusa.

Ati “Iryo ni ikosa rya mbere, ntabwo ari wo mutwe wonyine witwaje intwaro uri hariya, icya kabiri ni ukureba ngo M23 yavutse kubera iki.”

Avuga ko n’izindi nama zose ziba zivuga ko zishyigikiye amasezerano ya Nairobi n’i Luanda kuko yagaragazaga uburyo ikibazo cyakemuka gihereye mu mizi yacyo.

Ati “Rero Leta ya Congo ntabwo yigeze ibyemera, hari abo yaheje kandi ari bo ishaka ko bashyira hasi intwaro, ni ukuvuga ngo abo ishaka ko bashyira intwaro hasi ni bo yanze ko baganira, ibyo bitabaye baguma muri urwo ruziga rwo kwizengurukaho.”

Umutwe wa M23 wari waratangiye gushyira mu bikorwa ibyo wagiye usabwa byo kurekura bimwe mu bice wafashe, uvuga ko wagiye uhura n’imbogamizi zo kuba FARDC ifatanyije n’imitwe yiyambaje ndetse n’abacancuro, bakomeje kuwugabaho ibitero, kandi ko bitaza ngo ukomeze kwipfumbata kuko ufite uburenganzira bwo kwirwanaho no kurinda abaturage bari mu bice urimo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru