M23 ivuga ko idateze kuva Bunagana yerekanye urujya n’uruza rw’abaturage bayiramutsa mu Kinyarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 wavuze ko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kidashobora kuzongera gukandagiza ikirenge mu Mujyi wa Bunagana, werekana ko amahoro ahinda muri uyu Mujyi ndetse ko abarwanyi bawo bamaze kumenyerana n’abaturage baho.

Mu mashusho yashyizwe hanze n’uyu mutwe, yerekana muri uyu Mujyi wa Bunagana, abaturage bari gutembera batikanga ndetse banyura iruhande rw’abarwanyi b’uyu mutwe.

Izindi Nkuru

Muri aya mashusho agaragaza urujya n’uruza rw’abaturage, yumvikanamo umwe mu barwanyi ba M23 aramutsa abaturage mu Kiswahili ati “Jambo [bite]” na bo bakamwikikiriza bagira bati “Jambo”

Muri aya mashusho agaragaza aba baturage banyura ku barwanyi ba M23 batabikanga, hanagaragamo umusaza wicumba agakoni anyura kuri uwo wafataga amashusho, akamuramutsa agira ati “Waramutse Muze” Undi na we akamwikiriza agira ati “Waramutse neza.”

Hari andi mashusho kandi agaragaza Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma ari ku mupaka wa Bunagana, bivugwa ko yafashwe kuri iki Cyumweru tariki 03 Nyakanga 2022, agaragaza ko uyu mujyi wa Bunagana ukiri mu maboko y’uyu mutwe.

Maj Willy Ngoma uhamagarira abaturage bahunze gutahuka, yizeza aba Banye-Congo ko ntakizongera kubahungabanyiriza umutekano kuko FARDC itazongera kuhakandagira.

Ati “FARDC ntizongera gukandagiza ibirenge muri Bunagana, ibintu byose bimeze neza, hano Bunagana amahoro arahinda, FARDC na FDLR ntibazongera kugira icyo bakora hano.”

Maj Willy Ngoma wakunze kuvuga ko nta ngabo na zimwe zifite ubushobozi bwo gukura uyu mutwe muri uyu Mujyi wa Bunagana, nubu yongeye kubisubiramo, avuga ko M23 itazava muri uyu Mujyi.

Uyu mutwe wa M23 ukomeje guhangana na FARDC, uherutse guhakana ibyari byatangajwe na FARDC ko yivuganye abarwanyi bawo bagera muri 27, ivuga ko ibyo ari ibinyoma ahubwo uboneraho kwerekana ibikoresha bya FARDC wafashe birimo ibisasu biremereye n’imbunda ndetse n’imodoka yifashishwaga na bamwe mu basirikare bakuru bayoboye uru rugamba.

Bimwe mu byo uyu mutwe unarwanira, ni uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bakunze gukorerwa ihohoterwa, bashinjwa kuba ari Abanyarwanda.

Benshi bagiye bicwa, abandi bagakoreshwa ibikorwa bibi birimo iyicarubozi n’uburetwa, ibintu byakunze kwamaganwa cyane.

Imirwano hagati ya FARDC na M23 yongeye kuzamura umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho iki Gihugu gishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe.

Ubuyobozi bw’u Rwanda bwakunze kwamagana ibi birego, buvuga ko iki kibazo cya M23 kireba Abanye-Congo ubwabo kuko gishingiye ku burenganzira bw’Abavuga Ikinyarwanda bakunze guhohoterwa.

U Rwanda kandi rwavuze kenshi ko kuba hari Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bitahita byitirirwa u Rwanda kuko ubuyobozi wa DRC na bwo bubizi neza ko mu Gihugu cyabwo hari abaturage bavuga uru rurimi.

Mu kiganiro aherutse gutanga, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yavuze ko kuba mugenzi we Felix Tshisekedi akomeje guhimba ibirego ku Rwanda, ari “ukwihunza inshingano nka Perezida” kuko yananiwe gukemura iki kibazo kimaze imyaka na yindi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru