M23 ntikanganye- Muhoozi yavuze ko Perezida Kagame, Museveni na Tshisekedi barandura M23 byihuse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko afitiye icyizere Perezida Yoweri Museveni, Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi ku kurandura byihuse ikibazo cya M23 kuko uyu mutwe udakanganye.

Lt Gen Muhoozi yatangaje ibi mu gihe kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yinjiye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Izindi Nkuru

Umuhango wo kwinjiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri EAC wabaye nyuma y’amasaha macye umutwe wa M23 wubuye imirwano muri Kivu ya Ruguru yanatumye abaturage babarirwa mu bihumbi bahunga Igihugu cyabo.

Nyuma y’uko DRC yinjiye muri EAC, Lt Gen Muhoozi yahise atangaza ubutumwa kuri Twitter buherekejwe n’amafoto ya Perezida Paul Kagame, Yoweri Museveni na Félix Antoine Tshisekedi, bugira buti “Mfitiye icyizere aba Baperezida b’indashyikirwa batatu b’ibihugu byacu ko bagiye gushaka mu gihe kihuse umuti w’ikibazo cya M23.”

Muhoozi yakomeje agira ati “M23 ni ikibazo cyoroshye gushakira umuti. Ntabwo ihangayikishije nka ADF. Ishobora gushakirwa umuti kandi hakoreshejwe imbaraga nke.”

Uyu mutwe wa M23 wubuye imirwano mu duce twa Tchanzu and Runyonyi, muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, wongeye gutumwa u Rwanda rushinjwa gutera inkunga uyu mutwe, gusa Ubuyobozi bw’u Rwanda bwo bwamaganye ibi birego buvuga ko bidafite ishingiro.

Uhagararirye u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega yahaye ibisobanuro Guverinoma y’iki Gihugu, aho yagaragaje ko nta nyunga u Rwanda rushobora kugirira mu gufasha uyu mutwe.

Perezida Kagame, Museveni, Tshisekedi na Lourenço ubwo bahuriraga i Gatuna (Photo/Internet)

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru