Wednesday, July 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

M23 yafashe akandi gace nyuma yo kurwana inkundura na FARDC

radiotv10by radiotv10
24/10/2022
in MU RWANDA
0
M23 yafashe akandi gace nyuma yo kurwana inkundura na FARDC
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wafashe agace kamwe ko muri Terirwari ya Rutshuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’imirwano iremereye yahuje uyu mutwe na FARDC.

Aka gace kafashwe na M23, kitwa Ntamugenga, kafashwe n’uyu mutwe kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022.

Ikinyamakuru Goma 24 News kivuga ko aka gace ka Ntamugenga kafashwe na M23 nyuma yuko uyu mutwe wafashe n’utundi duce twa Muhimbira na Nyaluhondo.

Ubutumwa bw’iki kinyamakuru bwanyuze kuri Twitter, buvuga ko “site ya Ntamugenga yamaze kugera mu maboko ya M23. Imirwano ikomereje mu gace ka Matebe/ Bugani. FARDC ikomeje kwihagararaho ku muhanda werecyeza Rutshuru, ariko ntibyababujije guhunga nkuko bisanzwe.”

Ikinyamakuru 7SUR7.CD cyo cyatangaje ko umutwe wa M23 wafashe kariya gace nyuma yo kurenga ku mabwiriza ukagaba igitero ku birindiro bya FARDC bigatuma n’abasivile bava mu byabo.

Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Congo, bwabwiye iki kinyamakuru 7SUR7.CD ko abasirikare binjiye mu bitaro bya Ntamugenga ariko ko ikindi gice cy’aka gace kiri kugenzurwa na M23.

Umwe mu basirikare utifuje ko atangazwa, yagize ati “Twasubiye inyuma hafi y’Ibitaro. Aho ni ho twarasaniye, bari benshi. Bafashe agace ka Ntamugenga.”

Ntamugenga ni agace gateye neza ku bya gisirikare muri Teritwari ya Rutshuru kuko gafasha kugera byoroshye ku muhanda mukuru nimero ya 2. Ikinyamakuru 7SUR7.CD kivuga ko uyu mutwe wa M23 ushobora gukoresha aka gace, ugahagarika urujya n’uruza rwerecyeza mu Mujyi wa Goma.

Imirwano hagati ya M23 na FARDC yubuye ku wa Kane w’icyumweru gishize nyuma y’igihe hari agahenge, aho yubuye nyuma yuko FARDC igabye ibitero kuri M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − 4 =

Previous Post

Ubutumwa bw’ikiniga bwa Adil wuriye rutemikirere agasiga amenyesheje APR ikintu gikomeye

Next Post

Uganda: Uwashinjwaga kwibasira abo mu bwoko bwa Banyarwanda bamusanze yapfuye

Related Posts

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
01/07/2025
2

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

by radiotv10
01/07/2025
0

Dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guhungabanya Umudendezo w’Igihugu, yamaze kugezwa mu Rukiko kugira ngo ruzamuburanishe...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

IZIHERUKA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro
AMAHANGA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

by radiotv10
01/07/2025
0

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

01/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

01/07/2025
Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

01/07/2025
Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

01/07/2025
Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uganda: Uwashinjwaga kwibasira abo mu bwoko bwa Banyarwanda bamusanze yapfuye

Uganda: Uwashinjwaga kwibasira abo mu bwoko bwa Banyarwanda bamusanze yapfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.