Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

M23 yafashe akandi gace nyuma yo kurwana inkundura na FARDC

radiotv10by radiotv10
24/10/2022
in MU RWANDA
0
M23 yafashe akandi gace nyuma yo kurwana inkundura na FARDC
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wafashe agace kamwe ko muri Terirwari ya Rutshuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’imirwano iremereye yahuje uyu mutwe na FARDC.

Aka gace kafashwe na M23, kitwa Ntamugenga, kafashwe n’uyu mutwe kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022.

Ikinyamakuru Goma 24 News kivuga ko aka gace ka Ntamugenga kafashwe na M23 nyuma yuko uyu mutwe wafashe n’utundi duce twa Muhimbira na Nyaluhondo.

Ubutumwa bw’iki kinyamakuru bwanyuze kuri Twitter, buvuga ko “site ya Ntamugenga yamaze kugera mu maboko ya M23. Imirwano ikomereje mu gace ka Matebe/ Bugani. FARDC ikomeje kwihagararaho ku muhanda werecyeza Rutshuru, ariko ntibyababujije guhunga nkuko bisanzwe.”

Ikinyamakuru 7SUR7.CD cyo cyatangaje ko umutwe wa M23 wafashe kariya gace nyuma yo kurenga ku mabwiriza ukagaba igitero ku birindiro bya FARDC bigatuma n’abasivile bava mu byabo.

Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Congo, bwabwiye iki kinyamakuru 7SUR7.CD ko abasirikare binjiye mu bitaro bya Ntamugenga ariko ko ikindi gice cy’aka gace kiri kugenzurwa na M23.

Umwe mu basirikare utifuje ko atangazwa, yagize ati “Twasubiye inyuma hafi y’Ibitaro. Aho ni ho twarasaniye, bari benshi. Bafashe agace ka Ntamugenga.”

Ntamugenga ni agace gateye neza ku bya gisirikare muri Teritwari ya Rutshuru kuko gafasha kugera byoroshye ku muhanda mukuru nimero ya 2. Ikinyamakuru 7SUR7.CD kivuga ko uyu mutwe wa M23 ushobora gukoresha aka gace, ugahagarika urujya n’uruza rwerecyeza mu Mujyi wa Goma.

Imirwano hagati ya M23 na FARDC yubuye ku wa Kane w’icyumweru gishize nyuma y’igihe hari agahenge, aho yubuye nyuma yuko FARDC igabye ibitero kuri M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − three =

Previous Post

Ubutumwa bw’ikiniga bwa Adil wuriye rutemikirere agasiga amenyesheje APR ikintu gikomeye

Next Post

Uganda: Uwashinjwaga kwibasira abo mu bwoko bwa Banyarwanda bamusanze yapfuye

Related Posts

Ibyo wamanye byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamanye byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
13/01/2026
0

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

by radiotv10
12/01/2026
0

USA, China, and Europe in the Battle for Global Dominance. What about Africa? The global economy has entered a new...

IZIHERUKA

Ibyo wamanye byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3
MU RWANDA

Ibyo wamanye byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

13/01/2026
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

13/01/2026
Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uganda: Uwashinjwaga kwibasira abo mu bwoko bwa Banyarwanda bamusanze yapfuye

Uganda: Uwashinjwaga kwibasira abo mu bwoko bwa Banyarwanda bamusanze yapfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyo wamanye byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.