• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

M23 yafunguye umupaka wa Bunagana iha ikaze abaturage bari barahunze

radiotv10by radiotv10
20/06/2022
in Uncategorized
0
M23 yafunguye umupaka wa Bunagana iha ikaze abaturage bari barahunze
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wafunguye ku mugaragaro Umupaka wa Bunagana uherereye muri Teritwari ya Rutshuru mu Kivu ya Ruguru uhana imbibi na Uganda, wemerera abaturage bari barahunze kuwambuka bagatahuka ndetse ubizeza kubacungira umutekano.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’uyu mutwe wa M23, agaragaza Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma afungura ku mugaragaro uyu mupaka wa Bunagana uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

Maj Willy Ngoma uba ahagaze ku biro by’uyu mupaka, avuga ko abaturage batangiye kuza kwambuka uyu mupaka batahuka nyuma y’iminsi barahunze imirwano.

Muri aya mashusho anagaragaza bamwe mu baturage baba bagiye gutangira kwambuka bakoresheje uyu mupaka bagarua mu Mujyi wa Bunagana, Maj Willy Ngoma akomeza agira ati “Nkuko mubibona abaturage batangiye kugaruka.”

Akomeza avuga ko aba baturage ari bo bifatiye icyemezo cyo gutahuka ku bushake bwabo kandi ko M23 yiteguye kubacungira umutekano uko bikwiye.

Ati “Bamwe ni ababyeyi bacu bagiye badufasha, ubu bashobora kwinjirana n’abana babo bakajya ku mashuri kuko mu gihe cya vuba batangira ibizamini bya Leta.”

Umujyi wa Bunagana uri mu Ntara ya Kivu ya Ruguru ihana imbibi n’Igihugu cya Uganda, uri mu maboko y’Umutwe wa M23 kuva ku wa Mbere w’icyumweru gishize tariki 13 Kamena 2022 nyuma yuko ukubise inshuro abasirikare ba FARDC bari bawurinze bamwe bagahungira muri Uganda.

Tariki 16 Kamena 2022, hacicikanye amakuru yavugaga ko FARDC yisubije uyu mujyi wa Bunagana, gusa Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma yanyomoje aya makuru, uvuga ko bakiri muri uyu Mujyi ndetse ko badateganya kuwuvamo vuba aha ndetse ko nta n’ingabo zapfa kuwubakuramo.

Ubwo M23 yafataga uyu mujyi wa Bunagana, Maj Willy Ngoma yabwiye RADIOTV10 ko bawufashe mu rwego rwo kwizera umutekano wabo kuko wifashishwaga na FARDC mu kubagabaho ibitero.

Maj Willy Ngoma afungura ku mugaragaro uyu mupaka wa Bunagana

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 1 =

Previous Post

Hasohotse itangazo bivugwa ko ari FLN ivuga ku gitero ikekwaho cyahitanye Abanyarwanda babiri

Next Post

Uwari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yahagaritswe ataranuzuza umwaka umwe

Related Posts

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

by radiotv10
18/05/2026
0

Umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori urabyinira ku rukoma kubera amafaranga ari gushyirwamo, guhera ku bihembo amakipe ari gutsindira. Mu kiciro cya...

How to spend money wisely and build a better financial future

How to spend money wisely and build a better financial future

by radiotv10
07/05/2026
0

Most people think their future depends on how much money they will make one day. But in reality, your future...

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

by radiotv10
30/03/2026
0

Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles yanenze abayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge baranduye ibishyimbo by’abaturage, avuga ko ibyemezo nk’ibi...

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

by radiotv10
26/03/2026
0

Nyuma yuko Gasogi utd itewe mpaga y’ibitego 3-0 n’amande ya miliyoni 2 Frw nyuma yo kubura ku kibuga cya Stade...

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

by radiotv10
17/02/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa NBA All-Star Game uhuza abakinnyi bakomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe...

Next Post
Uwari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yahagaritswe ataranuzuza umwaka umwe

Uwari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yahagaritswe ataranuzuza umwaka umwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.