• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yagaragaje igikomeye kirengagijwe kuri bimwe mu byemeranyijweho n’u Rwanda ma DRCongo

radiotv10by radiotv10
11/11/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23, bwagaragaje ko mu gufata umwanzuro wo guhagarika imirwano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hirengagijwe uruhande rukomeye runarebwa no gushyirwa mu bikorwa uyu mwanzuro.

Mu butumwa bwatanzwe na Bertrand Bisimwa usanzwe mu buyobozi bwa M23, yavuze ko “mu kumva neza amasezerano y’amahoro cyangwa mu gahenge hagati y’impande ebyiri, ni ngombwa kubaha rimwe mu mahame remezo: Ihame ryo kudahagararira uruhande urwo ari rwo rwose.”

Bertrand Bisimwa akomeza avuga ko nk’uko biteganywa n’uburenganzira, ubundi amasezerano y’ubwumvikane hagati y’abantu babiri cyangwa impande ebyiri, ku ngingo ireba uruhande rwa gatatu, bisabwa ko na rwo ruhabwa ijambo mu gufata umwanzuro.

Ati “Bivuze ko uwo muntu wa gatatu na we agomba gutanga uburenganzira bwe bugaragara, kugira ngo abashe kwifatanya n’ayo masezerano.”

Yavuze ko iri tegeko ari gombwa, kuko rigena amasezerano ndetse rikarengera ibigomba kubahirizwa, iyo hazamo kurengera uburenganzira bw’abantu n’inyungu z’urundi ruhande batagira uruhare mu buryo butaziguye mu biganiro no mu ifatwa ry’ibyemezo.

Bertrand Bisimwa avuga ko no mu burenganzira mpuzamahanga, iyo hari amasezerano areba Ibihugu bibiri, ariko akaba areba uruhande rwa gatatu, ruba rukwiye kuyahabwamo ijambo rukayatangira uburenganzira, agaragaza ko biteganjwa n’Ihame rizwi nka ‘effet relatif’ rigenwa n’ingingo ya 34 y’amasezerano y’i Vienne ku burenganzira bw’amasezerano yo mu 1969.

Yakomeje agaragaza ibiteganywa n’iri hame birimo “1.Amasezerano y’uburenganzira n’inshingano, ashyirwaho gusa n’Ibihugu bibiri, 2.Uruhande rwa gatatu ntirushobora gushyirwamo mu gihe rutatanze uburenganzira.”

Betrand Bisimwa atangaje ibi nyuma yuko mu cyumweru gishize, i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hatangijwe urwego rwa gisirikare ruhuriweho n’u Rwanda, DRC na Angola, rushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge ko guhagarika imirwano katangiye tariki 04 Kanama 2024.

Gusa kuva icyo gihe, aka gahenge kagiye karengwaho, byumwihariko kuva mu kwezi gushize mo hagati, aho imirwano yagiye yubura ubwo umutwe wa M23 wabaga ugabweho ibitero n’uruhande bahanganye rugizwe na FARDC, ndetse n’imitwe nka FDLR na Wazalendo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 5 =

Previous Post

I Burundi umugati urarya umugabo ugasiba undi

Next Post

Safi yagaragarijwe urugwiro i Burayi mu gitaramo gishobora kuzakurikirwa n’icyo mu Rwanda adaheruka (AMAFOTO)

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Safi yagaragarijwe urugwiro i Burayi mu gitaramo gishobora kuzakurikirwa n’icyo mu Rwanda adaheruka (AMAFOTO)

Safi yagaragarijwe urugwiro i Burayi mu gitaramo gishobora kuzakurikirwa n’icyo mu Rwanda adaheruka (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.