Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yagize icyo ivuga ku byemerejwe mu biganiro by’u Rwanda na Congo birimo ibiyireba

radiotv10by radiotv10
01/08/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wagize icyo uvuga ku byemerejwe mu biganiro byahuje Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uvuga ko atari ihame ko urebwa n’ibyemezo byafatiwe mu nama utigeze witabira.

Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Lawrence Kanyuka, Umuvugizi w’Ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) ririmo n’uyu mutwe wa M23, kuri uyu wa Kane tariki 01 Kanama 2024.

Iri tangazo rya AFC ritangira rivuga ko iri huriro n’uyu mutwe wa M23 bakurikiranye iby’ibi biganiro byabereye i Luanda muri Angola bigamije gushaka amahoro mu burasirazuba bwa DRC, byahuje Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi biganiro byabaye hirya y’ejo hashize tariki 30 Nyakanga 2024, byanzuye ko impande zihanganye mu mirwano imaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zihagarika imirwano uhereye tariki 04 Kanama 2024.

Iri tangazo rya M23 ryagiye hanze kuri uyu wa Kane, rigira riti “AFC/M23 barifuza gushimira abagize uruhare bose mu kugera kuri uyu mwanzuro unyuze mu mahoro ku bibazo byinshi biri mu burasirazuba bwa DRC.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “AFC/M23 turifuza gushimangira ko atari itegeko ko turebwa n’ibyemezo byafatiwe mu nama izo ari zo zose mu gihe tuba tutazitabiriye.”

M23 yakomeje isobanura ko uruhande bahanganye rw’ubutegetsi bwa Kinshasa “bwagiye bukoresha umwanya wo guhagarika imirwano mu kwisuganya no gukomeza ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa bamwe mu Banyekongo bazizwa ubwoko bwabo, ndetse no kugaba ibitero ku nzirakarengane ndetse n’abaharanira uburenganzira bwabo natwe turimo.”

Uyu mutwe waboneyeho kwibutsa ko tariki 07 Werurwe umwaka ushize wa 2023, wubahirije umwanzuro wo guhagarika imirwano mu rwego rwo kugira ngo amahoro aboneke, ariko ko icyo gihe bitabujije uruhande bahanganye kuwugabaho ibitero, bigatuma na wo wubura imirwnao mu rwego rwo kwirwanaho no kurwana ku baturage bugarijwe.

Lawrence Kanyuka ati “AFC/M23 yiteguye kugendera mu nziza y’impinduka mu gihe uruhande rw’ubufatanye bwa Guverinoma ya Kinshasa bwagendera muri uwo mujyo.”

Umutwe wa M23 wasoje uvuga ko inzira yonyine yagarura amahoro, ari ibiganiro bya politiki byawuhuza imbonankubone na Guverinoma ya Congo ari na yo iri inyuma y’ibibazo byose bikomeje kugaragara mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + thirteen =

Previous Post

Nyuma y’iyicwa ry’Umuyobozi wa Hamas hamenyekanye andi makuru ku wari Umugaba mukuru wayo

Next Post

Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

Abakoresha n'abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.