M23 yahishuye ibidakwiye byongeye kugaragara ku Ngabo za LONI

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 wongeye kwikoma Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zikomeje guha ubufasha ubufatanye bwa FARDC n’inzindi ngabo batafatanyije mu bitero bikomeje guhitana inzirakarengane z’abasivile, aho noneho zabutije ibirindiro byarasiwemo ibisasu bya rutura.

Bikubiye mu Itangazo ryasohowe n’Ihuriro ‘AFC/Alliance Fleuve Congo’ kuri iki Cyumweru tariki 17 Werurwe 2024, ryashyizweho umukono n’Umuvugizi waryo, Lawrence Kanyuka.

Izindi Nkuru

Iri tangazo ritangira rivuga ko “Isano iri hagati y’Umuryango wacu na MONUSCO yagakwiye kandi igomba kuba ishingiye ku kubaha amahame y’amahoro n’ituze.” Ariko ko izi ngabo za MONUSCO zikomeje gukoresha nabi ububasha bwazo.

Rigakomeza rigira riti “Twamaganye twivuye inyuma ukwifashisha mu buryo butari bwo ibirindiro binyuranye bya MONUSCO, nk’ubuhungiro bw’ubufatanye bwa Leta ya Kinshasa burimo FARDC, FDLR, Abacancuro, Inyeshyamba, Ingabo z’u Burundi n’ingabo za SADC, mu gihe bitari mu butumwa bwa MONUSCO.”

Iri huriro ririmo umutwe wa M23, rikomeza rivuga ko ibisasu biremereye bituruka mu birindiro bya MONUSCO bikomeje guhitana inzirakarengane z’abasivile, abandi benshi bakava mu byabo ndetse imitungo yabo ikangirika.

Riti “Kandi ikibabaje ni uko ubu bwicanyi bukomeje gukorerwa mu maso y’Umuryango mpuzamahanga, akomeje kurebera akicecekera.”

Rikongera riti “Nanone kandi ni ngombwa ko dushimangira ko FDLR, ingabo z’u Burundi, abacancuro n’inyeshyamba, bakomeje kwambara impuzankano ya FARDC.”

Iri Huriro risoza risaba Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) guhagarika ibi bikorwa byo gutiza ibirindiro ubufatanye bw’uruhande rwa Leta ya Kinshasa ngo bubikoreshe mu bikorwa byo gukomeza kwica inzirakarengane z’abasivile.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru