Madamu wa Perezida Macron agiye kujyana mu nkiko abamusebeje ko yihinduje igitsina

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugore wa Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaranda, Brigitte Macron agiye kujyana mu nkiko abakwirakwije ibihuha ko yihinduje igitsina akigira igitsinagore kandi yaravutse ari igitsinagabo.

Ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe ibihuha by’uko Brigitte Macron yavuze ari umuhungu w’izina rya Jean-Michel Trogneux ariko akaza kwihinduza igitsina akaba umugore.

Izindi Nkuru

Umunyamategeko wa Brigitte Macron witwa Jean Ennochi yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko Madamu Macron yafashe icyemezo cyo gutangiza urubanza ku bakwirakwije ibi bihuha.

Yagize ati “Yafashe icyemezo cyo gutangiza urubanza kandi bigiye gutangira.”

Ibi bihuha by’uko Brigitte Macron yavutse ari umuhungu akaza kwihinduza umugore nyuma, byatambutse mu kinyamakuru kitwa extrême droite ndetse iyi nkuru iza kugenderwaho n’ibindi binyamakuru binyuranye byo mu Bufaransa.

Ibi bihuha kandi byanakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga by’Abanyapolitiki o mu ishyaka rya extrême droite.

Brigitte Macron si ubwa mbere avuzweho ibi byo guhinduza igitsina kuva umugabo we yatorerwa kuyobora u Bufaransa kuko byagiye bigarukwaho n’abarwanya uyu mukuru w’u Bufaransa.

Ibi bihuha byongeye kuzamurwa mu gihe hitegurwa amatora y’Umukuru w’Igihugu muri 2022 aho bitazwi niba Emmanuel Macron aziyamamaza cyangwa azarekera aho.

Gusa umukandida wo mu extrême droite, Valérie Pécresse ni umwe mu bavugwaho kuziyamamaza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru