Monday, September 9, 2024

Ibaruwa itunguranye ya Rashid yatumye urubanza rwe rusubikwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hakuzimana Abdul Rashid wiyita Umunyapolitiki ukurikiranyweho ibyaha bishingiye ku magambo akarishye yavugiraga kuri YouTube, yandikiye Urukiko arusaba ko yaburanishwa ari mu rukiko aho kuba ku ikoranabuhanga bituma urubanza rw’ubujurire bwe rusubikwa.

Hakuzimana Abdul Rashid uherutse gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge akajuririr Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, yagombaga kuburana ubujurire bwe kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukuboza 2021.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagombaga kuburanisha ubu bujurire, rwavuze ko rwabonye ibaruwa ya Hakuzimana Abdul Rashid ivuga ko atifuza kuburana hifashishijwe ikoranabuhanga ahubwo ko ashaka kwiyizira mu cyumba cy’urukiko.

Umucamanza watangaje ibi, yavuze ko Ubusabe bwa Hakuzimana Abdul Rashid buzasuzumwa n’Ubuyobozi bw’Urukiko bukabufataho icyemezo.

Urukiko rwahise rutangaza ko urubanza ruregwamo uyu mugabo wiyita Umunyapolitiki rusubitswe rukazasubukurwa tariki 20 Mutarama 2022.

Hakuzimana Abdul Rashid wafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo tariki 22 Ugushyingo 2021, akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo icyo Gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Gukurura amacakubiri muri rubanda, Gukwirakwiza ibihuha yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Uyu mugabo wagiye ahamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukanabanza kumuganiriza rumugira inama ko ibyo yavugiraga kuri YouTube birimo ibigize ibyaha, yakunze kuvuga ko adateze guceceka.

Nyuma yo guhamagazwa akagirwa inama, yakomeje gutanga ibiganiro kuri YouTube aho yumvikanye rimwe avuga amagambo agize ibyaha byo gupfobya nk’aho yavuze ko ibikorwa byo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi bikwiye guhagaragara ndetse n’andi magamba anyuranye n’umurongo w’Abanyarwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts