Friday, June 13, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Madamu wa Perezida Ndayishimiye, Angeline yacyeje Mme J.Kagame ku bw’Umuryango Imbuto Foundation

radiotv10by radiotv10
29/11/2021
in MU RWANDA
0
Madamu wa Perezida Ndayishimiye, Angeline yacyeje Mme J.Kagame ku bw’Umuryango Imbuto Foundation
Share on FacebookShare on Twitter

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, yashimiye Madamu Jeannette Kagame ku bw’Umuryango Imbuto Foundation yashinze ukaba warujuje imyaka 20 ushinzwe.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Umuryango Imbuto Foundation wizije isabukuru y’imyaka 20 umaze ushinzwe mu birori byitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga, Madamu Jeannette Kagame ndetse na Madamu wa Perezida wa Namibia, Monica Geingos.

Umuryango Imbuto Foundation umaze imyaka 20 ushinzwe

Madamu Angeline Ndayishimiye Ndayubaha akaba umufasha wa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yashimiye Madamu Jeannette Kagame ku bw’uyu muryango Imbuto Foundation yashinze wizihije isabukuru y’imyaka 20 umaze uvutse.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Madamu Angeline Ndayishimiye Ndayubaha wifuriza isabukuru nziza Umuryango Imbuto Foundation yavuze ko uyu muryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame wageze kuri byinshi muri iyi myaka 20 umaze ushinzwe.

Yagize ati “Nifurije ishya n’ihirwe mugenzi wanjye Madamu Jeannette Kagame ku bwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 y’umuryango Imbuto Foundation umaze ubayeho.”

Yakomeje agira ati “Ibyakozwe n’uyu muryango mu myaka 20 byagiriye akamaro abaturage.”

Mu ntangiro z’umwaka ushize wa 2020 muri Gashyantare, Madame Ndayishimiye na we yashinze umuryango ufasha iterambere ry’abagore, uburezi, n’ubuzima, witwa Bonne Action B.A Umugiraneza Foundation.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + eight =

Previous Post

APR izagera ite mu Maroc yahagaritse ingendo?…Ubuyobozi bwa APR bwagize icyo bubivugaho

Next Post

Inama muhoramo zituma umuturage aza kwaka serivisi agatahira aho ni iz’iki?- P.Kagame abaza abayobozi

Related Posts

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

by radiotv10
13/06/2025
0

Ubuyobozi bw’uruganda ‘Basile Industries ltd’ ruherereye mu Karere ka Muhanga, rwakoragamo umukozi wishwe n’imashini yakoreshaga, rwizeje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko...

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire, Kazungu Denis wiyemereye kwica abantu barenga 10 babonetse bashyinguye iwe, yatakambiye Urukiko ngo rumugabanyirize igihano cya burundu...

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

by radiotv10
12/06/2025
0

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, wari wanyujije ubutumwa kuri WhatsApp ko yishinja...

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

by radiotv10
12/06/2025
0

Umwana w’imyaka icyenda (9) wo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, wavutse afite ibitsina bibiri, byamusibiye amayira ku...

Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
12/06/2025
0

Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zitegerejwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America...

IZIHERUKA

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye
MU RWANDA

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

by radiotv10
13/06/2025
0

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

13/06/2025
BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

12/06/2025
Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

12/06/2025
Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

12/06/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

12/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Inama muhoramo zituma umuturage aza kwaka serivisi agatahira aho ni iz’iki?- P.Kagame abaza abayobozi

Inama muhoramo zituma umuturage aza kwaka serivisi agatahira aho ni iz’iki?- P.Kagame abaza abayobozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.