Majoro muri FARDC yahitanywe na M23, Umujenerali yarindaga ararusimbuka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusirikare ufite ipeti rya Majoro mu Gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yaguye mu mirwano iri guhuza iki Gisirikare n’umutwe wa M23.

Urupfu rwa Maj Eric KIRAKU MWISA wari ukuriye abarinda Maj Gen Peter Cirimwami uyoboye ibikorwa bya Gisirikare byo guhashya M23, rwemejwe na FARDC mu itangazo yasohoye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rya FARDC ryongeye gushinja Ingabo z’u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, rivuga ko M23 yabagabyeho igitero mu gitondo cya kare mu gace ka Bigega 1 na 2 mu bilometeri bitanu uvuye mu Majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Bunagana.

iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa FARDC mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, Brig Gen Sylvain Ekenge, rivuga ko iki gitero cy’u Rwanda na M23 yita umutwe w’Iterabwoba w’u Rwanda cyaguyemu musirikare Maj Eric KIRAKU MWISA.

Maj Eric KIRAKU MWISA yari akurikiye abarinda Maj Gen Peter Cirimwami uyoboye ibikorwa bya Gisirikare bizwi nka SKOLA 2 muri Kivu ya Ruguru aho ayoboye ibi bikorwa ku rugamba.

Amakuru avuga ko uyu Mujenerali we yarusimbutse kuko yari kumwe na Maj Eric KIRAKU MWISA we wishwe.

Maj Eric KIRAKU MWISA

Uyu musirikare yahitanywe na M23 mu gihe imirwano ihuje FARDC na M23 ikomeje kuzamura umwuka mubi hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.

U Rwanda rushinja FARDC ibikorwa by’ubushotoranyi bitewe n’ibisasu biremereye iki Gisirikare cya DRC gikomeje kurasa ibisasu biremereye ku butaka bw’u Rwanda birimo ibyarashwe ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022.

FARDC na yo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, yari yasohoye n’irindi tangazo mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, risubiza iryasohowe na RDF ku wa Gatanu, rivuga ko RDF ari yo yarashe ibibombe 10 muri DRC mu duce twa Kabaya na Biruma muri Teritwa ya Rutshuru.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru