Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

ManUnited ishobora kutazabona umukinnyi w’ingenzi mu mikino 7 bitayiturutseho

radiotv10by radiotv10
14/09/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
ManUnited ishobora kutazabona umukinnyi w’ingenzi mu mikino 7 bitayiturutseho
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Manchester United, ishobora kuzabura umunyezamu wayo wa mbere Andre Onana mu mikino igera kuri 7 ifungura umwaka wa 2024 nyuma y’uko ikipe y’Igihugu ya Cameroun ikatishije itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika.

Ni itike Cameroun yabonye nyuma yo gutsinda u Burundi ibitego 3-0 ihita iyobora itsinda ryayo ari nako ijya mu mwanya wayo wo kuzaba iri muri Côte d’Ivoire mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika izaba hagati ya taliki 13 Mutarama igasozwa 11 Gashyantare 2024.

Andre Onana wagaragaye iminota yose muri uyu mukino n’ubundi biteganyijwe ko azagaragara mu mikino ya nyuma, nyuma y’uko yari yarasezeye imburagihe mu ikipe y’Igihugu kubera kutumvikana n’umutoza ku buryo bw’imikinire n’imikinishirize.

Cameroun nigera kure muri iki gikombe, Andre Onana biteganyijwe ko azasiba imikino 4 ya Shampiyona y’u Bwongereza Premier League izabahuza na Tottenham, Wolves, West Ham na Aston Villa.

Ashobora kuzasiba kandi imikino ibiri ya 1/2 cya Carabao Cup ndetse n’umukino umwe w’ijonjora rya 4 rya FA Cup mu gihe Manchester united yaba ikomeje muri iyi mikino.

Ku bijyanye n’imikino ya UEFA Champions League, ntakibazo kinini gihari kuko imikino yo gukuranwamo izatangira nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika icyumweru kimwe.

Mu gihe Cameroun yabasha kugera ku mukino wa nyuma, Manchester United na yo ikabasha gusohoka mu matsinda Andre Onana yazakina uwo mukino amaze iminsi 7 avuye muri Cöte d’Ivoire.

Mu gihe Onana yaba agiye, biteganyijwe ko iyi mikino yazasiba, izamu rya Manchester United ryazaba ririmo Altay Bayindir na we basinyishije mu mpeshyi avuye muri Fenerbache.

Si Andre Onana gusa United izabura kuko na Sofyan Amrabat basinyishije ku ntizanyo, biteganyijwe ko azaba ari kumwe na Maroc na yo yabonye itike yo mu Gikombe cya Afurika, hakaba kandi Amad Diallo na we uzaba ari kumwe na Côte D’Ivoire, Hannibal Mejbri na we uzaba ari kumwe na Tunisia.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

Rulindo: Uko bane baguwe gitumo bari mu bitemewe bafite majagu n’ibisongo

Next Post

Inkuru y’akababaro ku wakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

by radiotv10
09/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports FC yasinyishije rutahizamu w’Umunyekongo, Chadrack Bingi Belo, aba umukinnyi mushya wa 6 uyisinyiye iyi kipe avuye...

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
09/07/2025
0

Uwayezu Jean Fidèle wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports akaza kwegura, yagaragarijwe urukundo n’abakunzi b’iyi kipe, bamweretse ko bazirikana ibyo...

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

by radiotv10
08/07/2025
0

Rwanda is delighted to welcome three Arsenal Women Football Club Players Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia Codina who landed...

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

by radiotv10
07/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya- Côte d'Ivoire, William Togui Mel wari umaze iminsi avugwaho kuzinjira muri...

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

by radiotv10
07/07/2025
0

Two football icons with global recognition, Jay-Jay Okocha and Didier Domi, have arrived in Rwanda as part of a five-day...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru y’akababaro ku wakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi

Inkuru y’akababaro ku wakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.