• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Marburg yishe undi muntu mu Rwanda, abakize bariyongera

radiotv10by radiotv10
09/10/2024
in MU RWANDA
0
Marburg yishe undi muntu mu Rwanda, abakize bariyongera
Share on FacebookShare on Twitter

Undi muntu umwe yitabye Imana azize indwara ya Marburg mu Rwanda, aba uwa 13 iki cyorezo kimaze guhitana, mu gihe abamaze kugikira bageze kuri 12.

Imibare mishya yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 08 Ukwakira 2024, igaragaza ko kugeza ubu hamaze kugaragara abantu 58 banduye iyi ndwara, barimo babiri bagaragaye kuri uyu munsi, aho hamaze gufatwa ibipimo 2 655 birimo 268 byafashwe kuri uyu wa Kabiri.

Ni mu gihe abari kuvurwa ari 33, kuko 13 bamaze kubura ubuzima bazize iyi ndwara, barimo umwe yahitanye kuri uyu wa Kabiri.

Naho abamaze gukira iyi ndwara ya Marburg, bose hamwe ni 12, barimo bane (4) bayikize kuri uyu wa Kabiri.

Minisiteri y’Ubuzima kandi iributsa ko igikorwa cyo gukingira iyi ndwara cyatangiye, aho cyatangiriye ku baganga n’abandi bakozi bari ku ruhembe mu buvuzi.

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr. Yvan Butera aherutse kuvuga ko uru rukingo ruri guhabwa aba bakozi mu Rwanda, rwatangiye gukoreshwa muri 2018 muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Uru rukingo rutangwa ari doze imwe, nyuma y’iminsi itatu umuntu aruhawe rutangira kurema ubudahangawa bw’umubiri buba buri kuri 70%, naho nyuma y’icyumweru bukaba bwageze ku budahangarwa bwa 95%.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + thirteen =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: Ibirori byari bitegerejwe mu Rwanda byasubitswe bitunguranye

Next Post

Ibyo babwiwe n’ubuyobozi bubaziza kuvugana n’itangazamakuru byarabatunguye binabashyira mu rujijo

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ibyo babwiwe n’ubuyobozi bubaziza kuvugana n’itangazamakuru byarabatunguye binabashyira mu rujijo

Ibyo babwiwe n’ubuyobozi bubaziza kuvugana n’itangazamakuru byarabatunguye binabashyira mu rujijo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.