Umusesenguzi mu bya politiki, yagarutse ku mvugo za bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bemerera Perezida wa Repubulika ko bagiye gukemura ibibazo by’abaturage, avuga ko birangirira aho kuko na bo baba bafite abatuma bidakemuka.
Mu cyumweru gishize, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba aho yanaganiriye n’abaturage ibihumbi n’ibihumbi baje kumwakira.
Abaturage bishimiye kuganira n’umukuru w’Igihugu, baboneyeho no kumugezaho bimwe mu bibazo bavuga ko bagejeje mu nzego z’ibanze ariko ntizibibakemurire.
Bimwe muri ibi bibazo byongeye kugezwa ku Mukuru w’u Rwanda, si ubwa mbere byari bimushyikirijwe ndetse agatanga umurongo bigomba gukemurwamo ariko ntibibonerwe umuti.
Muhizi Anatole wari mu Karere ka Nyamasheke, yavuze ko afite ikibazo cy’inzu yaguze mu buryo bwemewe n’amategeko muri 2015 ariko uwo bayiguze akaba yari umukozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) waje kuyiba, bigatuma imitungo ye ifatirwa ndetse n’iyo nzu bari baguze ntabashe kuyibonera icyangombwa.
Uyu muturage yavuze ko iki kibazo yakijeje kuri Perezida Paul Kagame ubwo yasuraga Akarere ka Musanze, agasaba Dr Alvera Mukabaramba wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Ati “Yari yavuze ko mu minsi itatu inzu iba yatwanditsweho, nyakubahwa Perezida kuva icyo gihe kugeza n’ubu, nkaba nabasabaga ko mwankemurira ikibazo.”
Yakomeje avuga ko “abayobozi mumpa nyakubahwa Perezida barushwa imbaraga na BNR, baragenda bakambwira ngo ahubwo ninge gusenga ukagira ngo umuntu udasenga akwiye gutwarwa ibye…abayobozi bose duhuye bumva ibibazo byanjye akumva ndarengana akambwira ngo genda uge wirahiza Imana.”
Perezida Paul Kagame yahise asaba inzego zirebwa n’iki kibazo kuba zagikemuye bitarenze ku wa Mbere [ejo hashize].
Kuki abayobozi bizeza Perezida ibyo batazakora?
Umusesenguzi Jean Baptiste Omar Karegeya ukunze kwibanda kuri politiki z’imibereho myiza y’abaturage, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko ibyo bamwe mu bayobozi bizeza Umukuru w’u Rwanda iyo yasuye abaturage, batabishyira mu bikorwa.
Ati “Ntabyo aba agiye gukora, ni uko aba ari imbere ya Perezida wa Repubulika kandi iriya ni imvugo yo guhishira abamunanije.”
Karegeya avuga ko imwe mu mpamvu y’ibi, ihera mu nzira zibageza ku buyobozi, ati “Baritinya kuko burya ntibatorwa n’abaturage, batorwa n’aba-delegues kandi hari igihe usanga muri abo babaranze ari bo bari muri ayo makosa.”
Akomeza agira ati “Urumva rero gukorera umuturage utaragutoye utagira n’uruhare mu kujyaho kwe cyangwa mu kuvaho kwe, abanza akareba za mbaraga.”
Uyu musesenguzi abajijwe niba umuyobozi ashobora kubeshyera umukuru w’Igihugu mu ruhame, yasubije agira ati “Ni ubwa mbere bibaye se? none se i Nyamasheke ntiwumvise uwabajije ikibazo yarakibajije n’i Musanze bakagishinga uwari Umunyamabanga wa Leta? None se icyo Umunyamabanga wa Leta atakoze, Mayor azakora iki?”
Uyu musesenguzi asoza yemeza ko bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze byumwihariko ab’Uturere, bajyaho hari izindi mbaraga zibari inyuma.
Ati “Mayor wiyaminiya, wize, yiyita indangare ate? Iyo ni imvugo ikingira ikibaba abandi. Bagiye bavugamo n’amazina muri biriya biganiro, abitwa ba Gafaranga, ba Seburikoko,…”
Muri uru ruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu, yaboneyeho kwibutsa abayobozi yaba abo mu nzego z’ibanze n’abo mu nzego nkuru ko babereyeho abaturage, abasaba kutabasiragiza no kutabaka ruswa, abibutsa ko uzafabifatirwamo hari ibimutegereje.
RADIOTV10