Weasel yavuze icyazanye Teta Sandra mu Rwanda gitandukanye n’ikizwi na benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi w’ikirangirire muri Uganda, Weasel Manizo, yavuze ko Teta Sandra bafitanye abana, ataje mu Rwanda amuhunze nkuko bivugwa ahubwo ko yaje kwitegura ubukwe bafitanye.

Umunyarwandakazi Teta Sandra usanzwe abana na Weasel ndetse bakaba bafitanye abana babiri, mu minsi ishize yagarutsweho cyane kubera inkuru yavuzweho zo guhohoterwa n’uyu mugabo we.

Izindi Nkuru

Ni inkuru zari ziherekejwe n’amafoto yagaragazaga uyu Munyarwandakazi yuzuye inguma umubiri wose bivugwa ko ari inkoni yakubiswe na Weasel.

Byanatumye ababyeyi ba Teta Sandra bajya muri Uganda, ndetse bamugarukana mu Rwanda nkuko byanemejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Joseph Rutabana.

Weasel Manizo mu kiganiro yagiranye na Galax FM TV, yahakanye ibyo gukubita umugore we, avuga ko ari urubwa yambitswe n’abatamwifuriza ineza.

Uyu mugabo uherutse guteguza abantu indirimbo ye nshya yise Selector izanagaragaramo Teta Sandra mu mashusho yayo.

Weasel yavuze ko yifuje gukoresha mu mashusho uyu mugore we “kugira ngo ncubye ibi bintu by’abamparabika.”

Uyu muhanzi wemeza ko ameranye neza na Teta Sandra, yavuze ko ari we wamujyanye mu Rwanda kugira ngo aruhuke ibyari bimaze iminsi bimuvugwaho.

Yagize ati “Namujyanye mu Rwanda kugira ngo abone uko aruhuka ari kumwe n’ababyeyi be ndetse abonereho no kwitegura ubukwe bwacu.”

Mu kiganiro yagiranye na Spark TV muri Gicurasi uyu mwaka, Weasel Manizo yari yatangaje ko yiteguye gushyingiranwa na Teta Sandra bakabana mu buryo bwemewe n’imiryango, kandi ko bazakora ubukwe bw’agatangaza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru