General Muhoozi Kainerugaba uherutse kwibasira Kenya, akanavuga ko Uhuru Kenyatta yagombaga gukomeza kuyobora Kenya, yasabye imbabazi Perezida William Ruto uyobora iki Gihugu.
Mu ntangiro z’uku kwezi, tariki 03 Ukwakira 2022, General Muhoozi Kainerugaba ubwo yari akiri Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, yatambukije ubutumwa kuri Twitter, avuga ko we n’igisirikare cya Uganda bafata Kenya mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.
Icyo gihe kandi yanavuze ko atumva impamvu Perezida Uhuru Kenyatta yemeye kurekura ubutegetsi nyamara yari afite ubushobozi bwo kuba yabugumaho.
Mu butumwa yanyuije kuri Twitter kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukwakira 2022, General Muhoozi yasabye imbabazi William Ruto ku bwa buriya butumwa bwababaje Abanyakenya.
Yagize ati “Nta na rimwe nigeze ngirana ibibazo na Afande Ruto. Niba hari aho namukosereje, musabye imbabazi nka murumuna we.”
Buriya butumwa bwibasira Kenya bwanababaje bamwe mu banyakenya, bakanabutangaho ibitekerezo, bwakurikiwe n’ibisa n’ibihano byafatiwe Muhoozi, aho nyuma y’umunsi umwe gusa yahise akurwa ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka.
Tariki 04 Ukwakira 2022, Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, yahise asimbuza uyu muhungu we Gen Kayanja Muhanga.
Gusa yahise amuzamura mu mapeti amuha riya General amukuye ku Lieutenant General.
Museveni na we yasabye imbazi Abanyakenya ndetse n’abaturage bo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba.
Mu ibaruwa yashyize hanze ku itariki 05 Ukwakira, Museveni yagize ati “Ndasaba imbabazi abavandimwe bacu b’Abanyakenya ku bwa tweet yoherejwe na General Muhoozi wahoze ari Umuhagaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka hano ku birebana n’amatora muri icyo Gihugu cyiza.”
Museveni kandi yaboneyeho gusobanura impamvu yazamuye mu matepi Muhoozi, avuga ko nubwo yakoze ariya makosa ariko hari n’umusanzu ufatika yatanze muri Leta kandi ko nubundi azakomeza kuwutanga.
RADIOTV10