• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Meddy wigaruriye imitima y’abakunzi b’indirimbo z’urukundo agiye kuririmba Gospel gusa

radiotv10by radiotv10
22/12/2021
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Meddy wigaruriye imitima y’abakunzi b’indirimbo z’urukundo agiye kuririmba Gospel gusa
Share on FacebookShare on Twitter

Ngabo Medard Jobert wamamaye nka Meddy akaba asanzwe azwiho kuririmba indirimbo zo mu njyana ya R&B ziganjemo iz’urukundo, yatangaje ko agiye gutangira urugendo rushya mu buhanzi bwe aho bivugwa ko agiye kujya aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa.

Uyu muhanzi uri mu bayoboye umuziki mu bahanzi Nyarwanda, akabasanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za America, aherutse gutangaza ko yakiriye agakiza ubu akaba ari ikiremwa gishya muri Yesu/Yezu Kristu.

Mu butumwa yanyojije kuri YouTube, Meddy yararikiye abakunzi be ko agiye kwinjira mu nzira nshya mu bijyanye n’umuziki we ndetse atangaza ko vuba ashyira hanze indirimbo ye nshya.

Yagize ati “Urupapuro rushya mu rugendo rwanjye rwa muzika ruratangiye. Mwarakoze kuri uru rugendo twakoranye mwitegure indirimbo nshya zihariye.”

Uyu muhanzi wanakoze ubukwe muri Kamena, byatangajwe ko azashyira hanze indirimbo ebyiri yakorewe umufasha we ubundi agahita yinjira mu ndirimbo za Gospel gusa.

Ikindi gihamya ko uyu muhanzi yaba agiye kwimariramo indirimbo z’Imana gusa, ni uko kuri YouTube yahinduye imyirondoro ye avuga ko ari umuririmbyi wa Gospel.

Meddy si mushya mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuko hari iyo yaririmbye agitangira yise Ngirira Ubuntu n’iyitwa Holy Spirit yaririmbanye na Adrien Misigaro ndetse akaba yaratangiriye umuziki we muri Kolari nk’uko yakunze kubivuga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × five =

Previous Post

Ghana: Igipfunsi cyarishije mu Ngoro y’Inteko nyuma yo kutumvikana hagati y’Abadepite

Next Post

Kayonza: RIB yataye muri yombi Gitifu wakubise umugore we agashaka no kumukuramo inda

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Next Post
Kayonza: RIB yataye muri yombi Gitifu wakubise umugore we agashaka no kumukuramo inda

Kayonza: RIB yataye muri yombi Gitifu wakubise umugore we agashaka no kumukuramo inda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.