Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi banyuranye, barimo abahawe inshingano mu Nteko Ishinga Amategeko-Umutwe w’Abadepite, muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’iy’Uburezi.
Aba bahawe inshingano n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2025 yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, barimo Julien Ngabonziza wagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije mu Mutwe w’Abadepite.
Muri uyu mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko, kandi hashyizwe mu myanya abandi bayobozi barimo, Augustin Mico wagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ibikorwa bya za Komite.
Muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi barimo Christian Twahirwa wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Inganda no kwihangira imirimo.
Muri iyi Minisiteri, harimo kandi Doreen Ntawebasa Hategekimana wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi n’Ishoramari.
Ni mu gihe muri Minisiteri y’Uburezi, hashyizwemo Rose Baguma wagizwe Umuyobozi w’ishami rishinzwe Uburezi na Politiki, ndetse na Adia Umulisa wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe w’Ishami rishinzwe igenamigambi ry’uburezi, ikurikiranabikorwa n’isuzuma.
Mu buyobozi Bukuru bw’Inama y’Igihugu y’Amashuri makuru na za Kaminuza, hakozwe impinduka, aho yahawe kuyoborwa na Dr Edouard Kadozi wasimbuye Rose Mukankomeje wari umaze imyaka itanu kuri izi nshingano.
DORE ABAYOBOZI BOSE BASHYIZWE MU BUYOBOZI
RADIOTV10