Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima kigaragaza ko umuntu umwe kuri batanu mu Rwanda; ni ukuvuga 20%, bagendana ibibazo byo mu mutwe, aho Umujyi wa Kigali uza ku isonga mu kugaragaramo ibyo bibazo, kuko nko mu Karere ka Gasabo konyine, imibare iri kuri 36%.
Ibi byatangarijwe mu Ihuriro ry’Imiryango ishinzwe kurywanya ihungabana mu karere k’Ibiyaga Bigari, riri kubera mu Rwanda, rizama iminsi ibiri, ryateguwe n’Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR).
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr Jean Damascene Iyamuremye yavuze ko babara ko Abanyarwanda 20% bangana n’umwe kuri batanu bagendana ibibazo byo mu mutwe, naho mu bice byibasiriwe cyane, habarwa umwe kuri babiri, ni ukuvuga 52% bagendana n’ikibazo kimwe cyangwa byinshi byo mu mutwe
Yagize ati “Indwara ikunze kwibasira abantu, ni indwara yitwa Depression irangwa n’agahinda gakabije ku baturage bose ni 12% ariko ku barokotse Jenoside ni 35%.”
Akomeza agaragaza ko ibice by’imijyi ari byo byibasiwe cyane kurusha ibice by’icyaro.
Ati “Izi ndwara zo mu mutwe umujyi wa Kigali ni wo wibasiwe cyane uza ku mwanya wa mbere uharariwe na Gasabo ifite ibibazo byinshi ku kigero cya 36%, ukurikiwe n’Amajyepfo ahagarariwe n’umujyi wa Huye bo bari 30,4%, Rusizi ntabwo iri kure ndetse na Rubavu.”
Yavuze ko ubuzima bwa ba nyamwigendaho bw’abanyamugi, bushobora kugira ingaruka nyinshi zo kwibasirwa n’ibi bibazo, agasaba abantu kutibana kuko byongera kuzamura umubare wo kwigunga.
Yakomeje agira ati “Abanyamadini bigisha umubano urukundo bituma ibibazo byo mu mutwe bigabanuka.”
Uko byifashe mu Bihugu by’ibituranyi
Lydia Mizero waje aharariye Ishyirahamwe (ACTION SANTE POUR TOUS) bafasha Abarundi mu bibazo by’ubuzima cyane cyane ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, yavuze ko ikibazo gikomereye Abarundi bafite ari uko Abarundi batagira umuco wo kwivuza.
Ati “Iyo umuntu batamubwiye ngo iyo ndwara irakwica Abarundi ntibivuza bigatuma bajya kwa muganga barembye cyane bituma ibibazo by’ihungabana biba byinshi cyane.”
Yavuze ko umwe mu bantu icumi aba afite ikibazo cy’ihungabana mu Burundi.
Dr Martial waturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uhagariye uzima bwo mu mutwe muri Kivu ya Ruguru na Butembo yavuze ko iwabo ihungabana riterwa n’ubukene, ndetse n’intambara zidashira zihorayo.
Yagize ati “Hashize imyaka irenga 20 mu Gihugu cyacu haba intambara ziterwa n’imitwe yitwaje intwaro kongeraho ibyorezo bikomeye birimo Ebola byatumye imibare y’abafite ibibazo byo mu mutwe izamuka.”
Pasiteri Samuel Mutabazi ukora muri CPR ukuriye ishami ry’uburezi n’imibereho myiza, yasobanuye ko inama nk’iyi ibereye mu Rwanda bwa kabiri n’ihuriro ryitwa Reseau Trauma Integration dans la sous region de Grand Lac (Ihuriro ry’imiryango ishinzwe kurwanya ihungabana rishingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 n’izindi mpamvu zinyuranye zitera ihungabana muri aka karere k’ibiyaga bigari).
Yagize ati “Iyi ni inshuro ya kabiri twakiriye iri huriro, twizemo byinshi kuko iyi miryango irwanya ihungabana yahuriye hano turi kuganira dufate izindi ngamba, ari abaturutse i Burundi, Congo no mu Budage turanoza imikoranire hagamijwe kugira ngo twite ku bantu bafite ibibazo byo mu mutwe no kuyigabanya bishoboka.”
Mu Rwanda nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje muri 2018 ihungabana ku baturage bose ni 3,6% muri rusange, ariko ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, rikaba ryari rihagaze kuri 28.9%.
Naho mu bibazo byo mu mutwe muri rusange birimo n’ihungabana, Abanyarwanda 20% bagendana ibibazo byo mu mutwe.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10