Hamenyekanye ibizabanza gukorwa ngo Kayishema yoherezwe mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwanda Fulgence Kayishema uherutse gufatirwa muri Afurika y’Epfo, ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, akaba agomba koherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda, hatangajwe ibigomba kubanziriza iyoherezwa rye.

Imwe mu nkuru zo mu butabera zizaranga uyu mwaka wa 2023, ni iy’ifatwa rya Kayishema Fulgence wari ku rutonde rw’abantu bashakishwaga bikomeye kubera uruhare runini bakekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Izindi Nkuru

Ni umwe mu Banyarwanda bari barashyiriweho intego ya miliyoni 5 USD, ku bazatanga amakuru yatuma afatwa, aho yari muri bane bari basigaye batarafatwa.

Mu cyumweru gishize, uyu Munyarwanda yafatiwe muri Afurika y’Epfo, mu gace ka  Paarl, aho yabanje guhakana ko ari we ubwo yari akimara gufatwa, ariko nyuma akaza kwemera ko ari we.

Nyuma y’umunsi umwe afashwe, ku ya 26 Gicurasi, Kayishema Fulgence ufungiye ahitwa Pollsmoor, yagejejwe imbere y’Urukiko rwa Bellville rw’i Cape Town kugira ngo aburane ku byo ashinjwa n’inzego z’iki Gihugu cya Afurika y’Epfo.

Ubutabera bwo muri Afurika y’Epfo bukurikiranye kuri Kayishema ibyaha bitanu, birimo bibiri byo gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yasabaga ibyangombwa byo gushaka ubuhungiro.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, Faustin Nkusi yatangaje igihe uyu Munyarwanda azaba amaze kuburanishwa n’inkiko zo muri Afurika y’Epfo, azoherezwa i Arusha, ashyikirizwe Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha ryashyizwe (IRMCT), ari na ho biteganyijwe ko azava yoherezwa mu Rwanda.

Nkusi wirinze kuvuga byinshi ku byaha biregwa Kayishema muri Afurika y’Epfo, yavuze ko iyoherezwa rye rigomba kuzakorwa kugira ngo aryozwe ibyaha akekwaho bya Jenoside, kandi ko inzira zo kumwohereza zizatangira vuba.

Kayishema uzasubira imbere y’urukiko rwo muri Afurika y’Epfo ku ya 02 Kamena 2023, bimwe mu byaha akurikiranyweho n’ubutabera bw’iki Gihugu, birimo gukoresha inyandiko mpimbano, aho ku nshuro ya mbere yabikoze muri Mutarama 2000 ubwo yasabaga ubuhungiro akoresheje izina ritari irye asaba kuva mu Burundi.

Naho uburiganya yakoze ku nshuro ya kabiri, bwabaye muri 2004 ubwo yasabaga icyangombwa cyo kwitwa impunzi nabwo akongera gukoresha izina ritari irye.

Kayishema washyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi muri 2001, aregwa kuba yaragize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini kavumu, by’umwihariko mu iyicwa ry’abatutsi 2 000 bari bahungiye kuri Kiliziya ya Nyange.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru