Tuesday, July 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya akayabo k’amamiliyari u Rwanda ruri kwishyuza u Bwongereza n’impamvu

radiotv10by radiotv10
04/03/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hasobanuwe uko Rwanda rwabyitwaramo igihe u Bwongereza bwarusaba kubusubiza amafaranga bwaruhaye
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yamaze kumenyesha iy’u Bwongereza ko igomba kuyishyura miliyoni 50 z’Ama-Pounds (akabakaba miliyari 90Frw) muri gahunda yo zari zagiranye yo kurengera ubuzima bw’abimukira n’iy’Iterambere ry’Ubukungu.

Amakuru dukesha The Telegraph, avuga ko u Rwanda rwishyuza u Bwongereza izi miliyoni £50 kubera guhagarika gahunda Ibihugu byombi byari bifitanye yo kuhereza abimukira n’abashaka ubuhungiro ndetse n’umwuka utari mwiza uri hagati yabyo.

U Rwanda ruvuga ko rwahisemo kumenyesha u Bwongereza ko burugomba aya mafaranga kuko Guverinoma y’iki Gihugu yafashe icyemezo cyo guhagarika amasezerano bitanyuze mu nzira zasabwaga, nyuma yuko ishyaka rya Labour rigiye ku butegetsi.

Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, David Lammy yatangaje ko iki Gihugu gihagaritse inkunga cyahaga u Rwanda gishingiye ku birego by’ibinyoma ko u Rwanda rufite uruhare mu bibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo yatangaje ko u Bwongereza bwarenze “ku cyizere n’ubwumvikane” byari hagati y’Ibihugu byombi, “rufata ingamba z’ibihano bidafite ishingiro byafatiwe u Rwanda, bigamije gutesha agaciro umutekano w’Igihugu cyacu.”

U Bwongereza bwashinje u Rwanda kuvogera ubusugire bwa DRC, mu gihe u Rwanda rutahwemye kuvuga ko ntaho ruhuriye n’ibibazo biri mu burasirazuba bw’iki Gihugu, ahubwo ko rwashyizeho ingamba zo kwirindira umutekano kubera impungenge z’ibishaka kuwuhungabanya biturutse muri Congo.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo kandi yagarutse ku biherutse gutangazwa na Minisitiri muri Guverinoma y’u Bwongereza ushinzwe Afurika, Lord Collins washatse guhuza u Rwanda n’igitero cy’umutwe wa ADF giherutse kwivugana abakristu 70 Teritwari ya Lubero mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Makolo yavuze ko ibyatangajwe n’uyu umwe mu bagize Guverinoma y’u Bwongereza ari ubutumwa “buyobya benshi, kandi bwenyegeza propaganda mbi ya DRC igamije kudindiza inzira zo gushaka amahoro ziri gukoreshwa na Afurika.”

Yolande Makolo ati “Rero ubu twatangiye gukurikirana iby’ariya mafaranga, u Bwongereza butegekwa n’amategeko.”

Bivugwa ko muri aya masezerano y’Ibihugu byombi, kugeza muri Gashyantare umwaka ushize wa 2024, u Bwongereza bwari bumaze kwishyura u Rwanda miliyoni £220 hakiyongeraho andi miliyoni £50 yagombaga kujya yishyurwa muri Mata mu mwaka wa 2024, n’andi nk’aya yari kwishyura muri Mata 2025 ndetse n’andi yari kwishyurwa muri Mata 2026.

Izi miliyoni £50 zishyuzwa n’u Rwanda, ni agomba kwishyurwa muri Mata 2025. Makolo yagize ati “U Rwanda rwamaze koherereza ubutumwa Guverinoma ya UK ko twishyuza miliyoni £50 yo muri gahunda zijyanye n’abimukira n’Iterambere ry’ubukungu.”

Makolo yakomeje avuga ko “UK yari yasabye u Rwanda kwituriza ntirwishyuze ayo mafaranga igihe nta bimukira bakoherereza mu Rwanda nk’uko n’ubundi icyo cyemezo cyari kigiye gufatwa. Iki cyifuzo cyari gishingiye ku cyizere n’imibanire myiza byari hagati y’Ibihugu byacu byombi. Ariko u Bwongereza bwananiwe guhagarika ayo masezerano binyuze mu nzira zemewe nk’uko byari byumvikanyweho.”

Mu cyumweru gishize kandi, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe yatumijwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane kugira ngo asobanure ibyari byatangajwe na Minisitiri mu Bwongereza ushinzwe Afurika, byari bihabanye n’ukuri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − one =

Previous Post

UKRAINE: ANOTHER “SHITHOLE COUNTRY?”

Next Post

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

Related Posts

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

by radiotv10
30/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifitiye icyizere amasezerano y’amahoro iherutse gusinyana n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bayafashijwemo n’Igihugu...

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

by radiotv10
30/06/2025
0

Leaders from Kampala University visited the Kigali Genocide Memorial, denouncing those who continue to deny the 1994 Genocide against the...

IZIHERUKA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato
IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.