Inzobere mu buvuzi ivuga ko igituma umuntu aba imbata y’ibiyobyabwenge ari bimwe mu bibigize, bimugeramo bigasinziriza uturemangingo rwo mu bwonko, ubundi bikarema ibimutera akanyamuneza kadasanzwe, ku buryo iyo atabinyoye abura amahoro, bigatuma ahora abirarikiye, bityo uwatangiye asa nk’ubigerageza agera ku rwego rwo kuba imbata yabyo.
Ibiyobyabwenge biri mu moko menshi atandukanye. Hari inzoga, itabi, urumogi, heroine, cocaine ndetse n’ibindi. Ibyo kandi abantu babifata mu buryo butandukanye, hari ibyo banywa, ibyo bashoreza, ibyo batera mu nshinge ndetse n’ibyo bahumeka.
Mu kiganiro cyihariye twagiranye n’Umuyobozi wa Kigali Referral Mental Health Center (ibitaro bitanga ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe), Dr Ndacyayisenga Dynamo, atangira atubwira igituma umuntu akoresha ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Ibiyobyabwenge rero bibamo icyo nakwita nka substance cyangwa se icyo abantu benshi bakunda kwita akanyamuneza kadasanzwe, umuntu akuramo bigatuma yumva yakongera kubikoresha. Hanyuma uko umuntu akomeje kubikoresha, ka kantu ko kugira bwa bushake kagenda kiyongera. Uko kiyongera ni ko arushaho kongera ingano y’ibyo afata, ndetse rimwe na rimwe agahindura n’uburyo abifatamo, akongera inshuro abifata. Rimwe na rimwe bikamugiraho ingaruka akabimenya, ariko kubera cya kintu akuramo, kikamunanira kubihagarika kubera ko kiba cyaramaze kumufata. Urwo rugendo rero ni rwo twita kuba imbata y’ikiyobyabwenge.”
Dr Dynamo kandi agaragaza ko ingaruka umuntu ufata ibiyobyabwenge ahura na zo iyo abiretse, ari kimwe mu bituma abantu badapfa kubasha kubireka.
Ati: “Ikimubaho rero ni iki: cya kiyobyabwenge kigenda kikagera ku bwonko, ubundi kigasinziriza uturemangingo tugize ubwonko. Tumwe dufasha mu gutuma umuntu agira ibyiyumviro, aha navuga nko guhumurirwa, kureba, kumva ku ruhu.”
Yakomeje asobanura ko iyo umuntu akoresheje ikiyobyabwenge gituma uturemangingo tugize ubwonko dupfa.
Ati: “Iyo uturemangingo tugize ubwonko dupfuye, umuntu atangira gukoreshwa na cya kiyobyabwenge, ari yo mpamvu ubona agize ibyiyumviro bidasanzwe abandi bantu badafite, agatangira kubona ibintu abandi batabona ndetse rimwe na rimwe agafata imyanzuro abandi bantu batatinyuka kubera ko ari gukoreshwa n’ikiyobyabwenge. Rero iyo cya kiyobyabwenge kimushizemo, ahavuye twa turemangingo twapfuye hasigara icyuho, wa muntu agatangira kugira ibibazo by’ubuzima birimo kuribwa umutwe, ashobora kugira imbeho agatitira ku rwego rwo hejuru, ashobora kubura ibitotsi, ashobora kunanirwa kurya. Kugira ngo rero ave muri ibyo bibazo, uburyo bwa mbere ni uko ari bubone cya kiyobyabwenge ako kanya cyangwa se akabona umuti ukora nka cyo ahabwa n’abaganga.”
Ese umuntu wabaye imbata y’ibiyobyabwenge hari imiti ibaho yahabwa agakira? Dr Dynamo arabisobanura mu buryo bukurikira.
Yagize ati: “Iyo rero tuvuze imiti, tuvuga imiti itandukanye bijyanye n’ikiyobyabwenge umuntu akoresha. Reka tuvuge ku muntu wabaye imbata ya heroine cyangwa se cocaine, hari umuti wihariye rwose tujya dutanga witwa Methadone. Ni umuti ukozwe mu buryo bw’amazi, aho umuntu dushobora kumuha ikigero runaka bijyanye n’uburwayi afite uko bungana, ariko ashobora kugenda akagera nko kuri mililitiro nka 200. Ibyo byose bijyana n’uko muganga yamaze gukora isuzuma akareba ibiro uwo muntu afite, uburwayi asanzwe afite ndetse n’ubushobozi bw’ubwonko bwe, akareba ingaruka ushobora kumugiraho, ubundi akabona agahabwa uwo muti.”
Haba hari umuti wabikiza?
Dr Dynamo Ndacyayisenga abisobanura atya ati: “Impamvu rero dutanga uyu muti ni uko tuba dushaka ko umuntu akomeza kugira ubuzima bwiza anakora. Hano ku bitaro byacu turabafite baza gufata Methadone bagasubira mu buzima busanzwe, nko mu kazi kabo, gucuruza, ku ishuri, rwose ubuzima bugakomeza.”
Nubwo bigaragara ko ubwo buvuzi buhari, haracyari imbogamizi zituma abantu babaye imbata y’ibiyobyabwenge batabasha kubuhabwa, nk’uko bisobanurwa na Dr Dynamo.
Yagize ati: “Imbogamizi ya mbere ni akato gakorerwa abantu bari muri izo serivisi, aho uzasanga umuntu ajya kwivuza abantu bakamuha akato, bakamuseka. Ikindi navuga ni amakuru make, abantu ntibazi ko izo serivisi zitangwa. Ni ikibazo gikomeye kumva ko abafite amakuru ari bake, nyamara abakeneye izi serivisi ari benshi kandi zinishingirwa na Mutuelle. Indi mbogamizi navuga ni uko uyu muti udatangirwa ahantu henshi, kuko usanga ari hano Kinyinya honyine uboneka, Centre Ikizere i Kicukiro ndetse na Huye Rehabilitation Center. Ni ho honyine uri. Urumva ko hakenewe ko ushyirwa ahantu henshi kugira ngo abantu bajye boroherwa no kuwubona.”
Umuyobozi wa Kigali Referral Mental Health Center (ibitaro bitanga ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe), Dr Ndacyayisenga Dynamo, avuga ko abantu bakwiye kumva ko kubatwa n’ibiyobyabwenge ari uburwayi nk’ubundi, bityo ko ubufite akeneye guhabwa serivisi z’ubuvuzi nk’uko abandi barwayi bose bazihabwa.
Yagize ati: “Ikibazo cy’ibiyobyabwenge ni uburwayi nk’ubundi, ni uburwayi umuntu ashobora kurwara akababara, akaribwa n’umubiri, akaribwa noneho we no mu mutwe bikomeye kuko ashobora kugira n’amarangamutima ahungabanye. Navuga ko umuntu ukoresha ibiyobyabwenge ababara kurusha abandi bantu inshuro nyinshi kuko aribwa mu buryo bwose bw’ubuzima. Icyo dusaba rero abantu muri rusange ni ukugira ngo bamenye ko bariya bantu na bo bakeneye guhabwa ubuvuzi kuko ni abarwayi.”
RADIOTV10





