Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Menya ibiciro bishya muri gahunda yari itegerejwe mu gutwara abagenzi muri Kigali

radiotv10by radiotv10
03/12/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Menya ibiciro bishya muri gahunda yari itegerejwe mu gutwara abagenzi muri Kigali
Share on FacebookShare on Twitter

Hatangajwe gahunda y’igerageza ryo kwishyura hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze, aho kwishyura amafaranga yose ya Ligne, izatuma ibiciro bigabanuka bitewe n’intera yagenze, aho nk’urwa Downtown-Rwandex (6km) igiciro kizaba ari 274 Frw kivuye kuri 307 Frw.

Iyi gahunda y’igerageza yatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ukuboza 2024, igatangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza.

Iri gerageza rizakorerwa muri imwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali nk’uko byatangajwe na RURA, yavuze ko kuva kuri iriya tariki “hazatangizwa igerageza ry’uburyo bushya bwo kwishyura hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze, aho kwishyura amafaranga ahwanye n’urugendo (ligne) rwose. Iryo gerageza rizakorerwa ku muhanda wa Nyabugogo-Kubuga n’uwa Downtown-Kabuga.”

RURA ivuga ko “umugenzi azajya akoza ikarita y’urugendo ku mashini nk’uko bisanzwe (Tap in), ariko nagera aho asohokera yongere akozeho ikarita (Tap Out) kugira ngo asoze urugendo, bityo yirinde kwishyura amafaranga y’urugendo rwose.”

Uru rwego rwagaragaje n’ibiciro by’izi ngendo, aho ku kilometero kimwe ndetse no ku bilometero bibiri hazajya hishyurwa amafaranga 182, mu gihe nko ku bilometero 25 hazajya hishyurwa amafaranga 855 Frw.

RURA kandi yagiye igaragaza ingero z’amafaranga azajya yishyurwa, mu gihe hazajya haba hakoreshejwe ubu buryo, aho nk’uzajya akora urugendo rwa Downtown- Remera (10km), igiciro kizaba 388 Frw kivuye kuri 307 Frw.

Naho urugendo rwa Downtown-Rwandex (6km) igiciro kizaba 274 Frw kivuye kuri 307 Frw, mu gihe Downtown-Kanogo (3km) igiciro kizaba 205 Frw kivuye kuri 307 Frw.

Nanone kandi Sonatube-Prince House (2km) igiciro kizaba 182 Frw kivuye kuri 307 Frw; Nyabugogo-kuri 12 (14km) igiciro kizaba 543 Frw kivuye kuri 741 Frw, Remera – Kuri 12 (3 km) igiciro kizaba 205 Frw kivuye kuri 420 Frw, mu gihe Nyabugogo-Kabuga (25km) igiciro kizaba 855Frw kivuye kuri 741Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + twelve =

Previous Post

Uwitabiriye Miss Rwanda yahishuye aho urukundo rwe n’umusore yihebeye rugeze

Next Post

Rutsiro: Abacuruza ibiciriritse bafatiwe icyemezo babona nko kubigirizaho nkana cyatumye bumirwa

Related Posts

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rutsiro: Abacuruza ibiciriritse bafatiwe icyemezo babona nko kubigirizaho nkana cyatumye bumirwa

Rutsiro: Abacuruza ibiciriritse bafatiwe icyemezo babona nko kubigirizaho nkana cyatumye bumirwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.