Ingengo y’Imari ivuguruye y’u Rwanda y’umwaka wa 2023-2024, yavuye kuri miliyari 5 030.0 Frw igera kuri miliyari 5 115.5 Frw, kubera bimwe mu bikorwa biteganyijwe muri uyu mwaka birimo ibikomeye nk’amatora. Hanasobanuwe ahaturutse amafaranga yiyongereyeho.
Iyi Ngengo y’Imari ivuguruye, yatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana kuri uyu wa Kane tariki 08 Gashyantare 2024, imbere y’Inteko Ishinga Amategeko nk’uko bisanzwe.
Muri uyu mushinga w’itegeko rivugurura ry’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2023-2024; Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko Guverinoma yifuza ko ingengo y’imari y’uyu mwaka iva kuri miliyari 5 030.0 Frw yemejwe muri Kamena 2023; ikagera kuri miliyari 5 115.5 Frw. Bivuze ko hariho inyongera ya miliyari 85.6 Frw, angana na 1.7%.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko aya mafaranga azongerwa mu ngengo y’imari isanzwe kubera impamvu zitandukanye.
Ati “Iyi nyongera izafasha muri gahunda zitandukanye zirimo kuziba icyuho mu mishahara y’abakozi ba Leta, gahunda zijyanye n’amatora y’Abadepite n’aya Perezida wa Repubulika, kuziba icyuho cy’amafaranga ya buri kwezi yo gutunga abahoze ari ingabo bamugariye ku rugamba batishoboye, no kuziba icyuho mu Ngengo y’Imari igenerwa za Ambasade cyane cyane kubera ambasade nshyashya.”
Aya ni amafaranga abonetse mu gihe ubukungu bw’Isi buri mu bibazo, ndetse n’umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda na wo uturasubira aho wahoze mbere y’intambara zugarije Isi.
Depite Muhongayire Christine ashingiye kuri ibi bibazo; yabajije inkomoko y’izi miliyari 85 Frw ziyongereye ku Ngengo y’Imari y’u Rwanda.
Ati “Ni amafaranga menshi ni byo, ariko nari ndimo mbaza ngo iyi nyongera yavuye ahanini hehe ko numvise ntabyumvise neza?”
Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko harimo amafaranga yaturutse mu bagiraneza ndetse no mu madeni atangwa n’abakomeje kwizera u Rwanda.
Ati “Aya mafaranga amenshi arava mu mpano no mu nguzanyo zazamutse. Ni ho akenshi ashingiye, yaba mu bikorwa rusange bya Leta cyangwa se mu mishinga yihariye.”
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko kugeza kugeza ubu Ingengo y’Imari y’Igihugu imaze gukoreshwa kugeza kuri 61%, bikaba bitanga icyizere ko aya mafaranga ya Leta azakoreshwa yose kandi neza.
Nyuma yo kugezwaho ibi bisobanuro, Inteko Ishinga Amategeko, yatoye Itegeko rigena iyi Ngengo y’Imari ivuguruye, ku bwiganze bwo ku 100%.
David NZABONIMPA
RADIOTV10
Murakoze cyane