Menya ibiri kuba hamwe na TV10: Tubazaniye amakuru avunaguye ya saa 12:30’

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guhaza ibyifuzo byanyu ni ihame ku gitangazamakuru RADIOTV10 ubu cyazanye gahunda y’amakuru avunaguye izajya atambuka kuri TV10 saa sita n’igice z’amanywa [12:30’] ikazajya ibamenyesha amakuru yaramutse n’ayiriwe kuri uwo munsi.

Kimwe mu bizwi kuri RADIOTV10 ni amakuru yizewe kandi akozwe kinyamwuga, yaba ari ay’ibyabereye mu Rwanda, mu karere ndetse no ku Isi hose muri rusange.

Izindi Nkuru

Mu rwego rwo gukomeza guhaza ibyifuzo byanyu, guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021, TV10 yatangije gahunda y’amakuru avunaguye azajya atambuka saa sita n’igice [12:30’] z’amanywa.

Iyi gahunda igamije gufasha abakunzi ba TV10 kumenya iby’ingenzi byabaye ndetse n’ibiri kuba kuri uwo munsi haba mu Rwanda ndetse n’ahandi.

Mu buzima busanzwe, saa sita ni isaha y’akaruhuko nyuma y’akazi kenshi umuntu aba yaramukiyemo, akareba uko aruhura ubwonko n’umubiri muri ayo masaha.

Mu rwego rwo gufasha abakunzi ba TV10 kugubwa neza muri ako karuhuko, tuzajya tubagezaho ayo makuru kugira ngo muruhuke ariko munamenya n’ibikomeje kuba mu gihugu ndetse n’abandi hose.

TV10 izakomeza kugeza ku bakunzi bayo amakuru avunaguye saa sita n’igice z’amanywa (12:30’). Amakuru arambuye yo nk’ibisanzwe ni saa moya n’igice z’ijoro (19:30’).

Ukwiyongera kw’Amakuru muri gahunda za TV10 ni intambwe ya mbere yo gutuma TV10 iba iya mbere muri televiziyo zigenga mu gutangaza amakuru mashya kandi yizewe, ku gihe no mu buryo bwa kinyamwuga.

Abakozi ba TV10 bari mu mirimo ibagezaho amakuru

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru