Abanyarwanda baributswa ko kurinda uburenganzira bwa muntu bitareba Leta gusa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yibukije ko kurinda uburenganzira bwa muntu ari inshingano za buri wese aho kuba iza Leta gusa, igasaba Abanyarwanda kugira uruhare mu bikorwa byo kurinda uburenganzira bwa muntu bakajya bagaragaza aho bwahutajwe.

Ibi byagarutsweho na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR). Mukasine Marie Claire, kuri uyu wa Kabiri taliki 30 Ugushyingo 2021 mu kiganiro n’itangazamakuru.

Izindi Nkuru

Ni mu gihe hitegurwa igikorwa cyo kwizihiza umunsi w’itangazo mpuzamahanga ryerekeye uburenganzira bwa muntu kiba tariki 10 Ukuboza buri mwaka.

Mukasine uyobora iyi Komisiyo yasabye ko Abanyarwanda gukomeza guteza imbere uburenganzira bwa muntu.

Ati “Nka Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu turasaba Abaturarwanda kurinda no guteza imbere uburenganzira bwa muntu kandi bakagaragariza inzego zibishinzwe aho umuntu yahutajwe.”

Mukasine ashimangira ko itangazo mpuzamahanga ryerekeye uburenganzira bwa muntu ryabaye ivomo mu by’uburenganzira mbonezamubano no mu bya politiki.

Uburenganzira bwagaragajwe ni ubwo gutora no gutorwa, kutagirwa umucakara, kugira imibereho bwite, kugira Igihugu, umutungo n’ibindi.

Taliki 10 Ukuboza, ni umunsi wahawe agaciro ku burenganzira bwa muntu kuko Isi iha agaciro no kutavogerwa kwa muntu.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yerekana ko kimwe mu biranga uburenganzira bwa muntu ari uko ari bumwe ku bantu bose, ku Isi yose, kandi ngo ntabwo bugabanywa ahubwo buruzuzanya.

Bimwe mu bikorwa bizakorwa mu cyumweru cyahariwe uburenganzira bwa muntu, harimo ko NCHR ifatanyije n’Urwego rw’Umuvunyi, hazatangwa ikiganiro ku rwego rw’Intara by’umwihariko ku kurwanya ruswa n’isano bifitanye n’uburenganzira bwa muntu.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu izatanga ikiganiro ku nzego z’urubyiruko rw’abakorerabushake.

Umujyanama Mukuru mu biro by’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, Komi Gnondoli, avuga ko umunsi mpuzamahanga w’itangazo ry’uburenganzira bwa muntu ritareba Leta gusa.

Ati “Umunsi Mpuzamahanga w’Itangazo ry’Uburenganzira bwa Muntu ntirireba Guverinoma cyangwa Leta, ahubwo rireba buri wese nk’ikiremwamuntu”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) Ndayisaba Emmanuel ishima NCHR nka komisiyo ifite inshingano zo kureberera abafite ubumuga.

Kuva mu Ukuboza 1948-Ukuboza 2021 hazaba hashize imyaka 73 hubahirizwa uburenganzira bwa muntu.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Kureshya, kugabanya ubusumbane, guteza imbere uburenganzira bwa muntu”.

Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu itangaza ko kubahiriza uburenganzira bwa muntu bituma habaho kureshya.

Itangazo mpuzamahanga ryashyizweho nyuma y’ibihe bikomeye by’intambara ya Kabiri y’Isi yahitanye abasaga miliyoni 45.

Mu ntambara ya Kabiri y’Isi yose, hangiritse byinshi ndetse ihungabanya bikomeye uburenganzira bwa muntu mu byiciro bitandukanye.

Pacifique NTAKIRUTIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru