Gicumbi: Umupadiri ukurikiranyweho gusambanya umwana yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri wo muri Paruwasi Gatulika yo mu Murenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa.

Icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwasomye icyemezo cyarwo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021.

Izindi Nkuru

Uyu mupadiri yatawe muri yombi mu kwezi k’Ukwakira 2021 nyuma y’amakuru yatanzwe n’umubikira.

Icyaha gikekwa kuri uyu Mupadiri cyakozwe tariki 23 Ukwakira 2021 ubwo uyu Mupadiri yahuraga n’umwana w’umukobwa w’umunyeshuri w’imyaka 17 y’amavuko akamusaba ko aza kumureba aho aba ku icumbi ry’abapadiri akamuha ibihembo yamwemereye by’uko yatsinze neza ikizamini cya Leta.

Amakuru avuga ko uyu mwana w’umukobwa ubwa yajyaga kureba uyu wihaye Imana, yamusambanyije ariko akagenda afite ubwoba bw’uko azabihingutsa.

Uyu mukobwa yiyambaje mugenzi we w’inshuri ye bajyana kubibwira Umubikira ushinzwe kubarera ibyo Padiri amukoreye, Umubikira na we akihutira gutanga amakuru, Padiri arafatwa akurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Mu iburana, Padiri yahakanye icyaha aregwa, akavuga ko ari akagambane yakorewe, ariko akemera ko uwo mwana yamubonye aho Cantine ikorera ko atigeze amugeza mu rugo aho aba.

Ubushinjacyaha buburana n’uregwa, buvuga ko ibi bisobanuro by’Umupadiri ari impamvu zo guhunga icyaha ngo kuko azi neza ko gihanwa n’amategeko cyane ko yiyemerera ubwe ko uwo munsi babonanye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru