Rayon birongeye biranze inganya na Espoir yihagazeho ikayikuraho inota

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona, Ikipe ya Rayon Sports yari yasuye Espoir i Rusizi, ibuze amanota atatu nyuma yo kunganya 2-2.

Rayon Sports iherutse gutsindwa na mucyeba wayo APR FC, uyu munsi yari yaramutse yerecyeza i Rusizi muri uyu mukino wa Espoir yo muri aka Karere.

Izindi Nkuru

Rayon Sports yabanje igitego cyatsinzwe n’Umunya- Cameroon Onana ukomeje kwigaragaza muri shampiyona gusa ikipe ya Espoir yabaye nk’ihumuka kuko yahise yotsa igitutu Rayon Sports ikaza no kuyobonamo ibitego bibiri mu gice cya mbere cy’umukino.

Ikipe ya Rayon Sports na yo ntiyacitse intege kuko mu gice cya kabiri yatangiye gusatira ishaka kwishyura biza kurangira Niyigena Clement ayiboneye igitego cyo kwishyura ku mupira yahawe na Nizigiyimana Karim uzwi nka Mackenzie.

Ikipe ya Rayon Sports iri mu makipe atangira shampiyona ahabwa amahirwe, ubu yagize amanota 11 mu mikino itandatu imaze gukina ikaba iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo ikaba irusha amanota abiri APR FC ifite imikino itatu y’ikirarane.

 

Uko indi mikino yagenze:

  • Police FC 1-0 FC Marines
  • Etoile de l’Est 1-0 Gasogi United
  • Gicumbi FC 1-2 AS Kigali
  • Etincelles FC 0-2 Kiyovu SC
  • Bugesera FC 0-0 Rutsiro FC

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru