Menya ibyo RDF yaganirije abahagarariye mu Rwanda Igisirikare cy’Ibihugu byabo birimo America, Russia,…

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abahagarariye Inyungu z’Ingabo z’Ibihugu byabo muri za Ambasade zabo mu Rwanda (Defence Attachés) mirongo itatu, bakiriwe n’ubuyobozi bwa RDF, bubagaragariza ku ngingo zitandukanye zirimo impinduka ziri gukorwa mu itegeko rigena RDF, n’ishusho y’umutekano w’u Rwanda.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2024, ku cyicaro Gikuru cya RDF na Minisiteri y’Ingabo, ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Izindi Nkuru

Aba bahagarariye inyungu z’ingabo z’Ibihugu byabo muri za Ambasade z’Ibihugu byabo mu Rwanda, ni abo mu Bihugu 24 birimo Algeria, u Bubiligi, Canada, u Bushinwa, Repubulika ya Czech, Denmark, Misiri, u Bufaransa, u Budage, u Buyapani, Jordan, Kenya, Namibia, u Buholandi, Poland, Korea, u Burusiya, Sweden, Türkiye, Uganda, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za America, Zambia na Zimbabwe.

Harimo kandi abahagarariye Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Umuryango utabara imbabare wa ICRC ndetse na bamwe mu bashyitsi bo mu Mutwe w’Ingabo witeguye gutabara aho rukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba bari mu Rwanda.

Aba bahagarariye Inyungu z’Ingabo z’Ibihugu byabo mu Rwanda, bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu Gisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa.

Brig Gen Patrick Karuretwa washimiye aba bahagarariye inyungu z’Ingabo mu Rwanda, yashimangiye ko ari ngombwa ko Ingabo z’Ibihugu zikorana.

Aba bahagarariye Inyungu z’Ingabo z’Ibihugu byabo muri za Ambasade mu Rwanda, banagararijwe zimwe mu mpinduka ziri mu itegeko rishya rigenga RDF ndetse n’Imiyoborere yayo.

Banagaragarijwe ishusho y’umutekano yaba imbere mu Gihugu ndetse no hanze yacyo, banasibanurirwa uko ibikorwa bya RDF muri Mozambique no muri Repubulika ya Centrafrique, bihagaze.

Brig Gen Patrick Karuretwa yagaragaje ishusho y’umutekano w’u Rwanda
Abahagarariye Inyungu z’ingabo z’Ibihugu byabo mu Rwanda banaboneyeho umwanya wo kubaza ibibazo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru