Umuhanzi Nyarwanda uherutse kugira ibyago yongeye kubigira hatarashira umwaka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, nyuma y’amezi arindwi apfushije umubyeyi (Se), yapfushije nyirakuru ubyara nyina, waguye mu nzira ubwo yari ajyanywe kwa muganga.

Ni ibyago byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe 2024, nk’uko umwe mu buzukuru ba nyakwigendera yabitangarije ikinyamakuru Igihe.

Izindi Nkuru

Uyu wemeje aya makuru, yavuze ko nyirakuru witwa Mukangarambe Yunia, yitabye Imana mu gitondo cya kare ahagana saa kumi n’imwe (05:00’).

Yagize ati “Yaguye mu nzira bamujyanye kwa muganga, yari amaze nk’amezi abiri arwaye ariko ntabwo yigeze aremba, yari afite imbaraga.”

Uyu mukecuru wari utuye mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza, yari asanzwe ari Nyirakuru w’Umuhanzi The Ben n’umuraperi Green P., bamaze amezi arindwi bapfushije Se.

Muri Kanama umwaka ushize wa 2023, ni bwo Mbonimpa John akaba umubyeyi wa The Ben na Green P. yitabye Imana na we azize uburwayi.

Mu muhango wo gushyingura uyu mubyeyi, The Ben wanawujemo avuye muri Leta Zunze Ubumwe za America, yagaragaje agahinda gakomeye atewe n’urupfu rwa Se, witabye Imana yarabanje kunyura mu bigeragezo byatumye ahunga Imana, ariko akaba yaratashye amaze kuyigarukira.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru