Saturday, May 24, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi Nyarwanda uherutse kugira ibyago yongeye kubigira hatarashira umwaka

radiotv10by radiotv10
28/03/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi Nyarwanda uherutse kugira ibyago yongeye kubigira hatarashira umwaka
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, nyuma y’amezi arindwi apfushije umubyeyi (Se), yapfushije nyirakuru ubyara nyina, waguye mu nzira ubwo yari ajyanywe kwa muganga.

Ni ibyago byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe 2024, nk’uko umwe mu buzukuru ba nyakwigendera yabitangarije ikinyamakuru Igihe.

Uyu wemeje aya makuru, yavuze ko nyirakuru witwa Mukangarambe Yunia, yitabye Imana mu gitondo cya kare ahagana saa kumi n’imwe (05:00’).

Yagize ati “Yaguye mu nzira bamujyanye kwa muganga, yari amaze nk’amezi abiri arwaye ariko ntabwo yigeze aremba, yari afite imbaraga.”

Uyu mukecuru wari utuye mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza, yari asanzwe ari Nyirakuru w’Umuhanzi The Ben n’umuraperi Green P., bamaze amezi arindwi bapfushije Se.

Muri Kanama umwaka ushize wa 2023, ni bwo Mbonimpa John akaba umubyeyi wa The Ben na Green P. yitabye Imana na we azize uburwayi.

Mu muhango wo gushyingura uyu mubyeyi, The Ben wanawujemo avuye muri Leta Zunze Ubumwe za America, yagaragaje agahinda gakomeye atewe n’urupfu rwa Se, witabye Imana yarabanje kunyura mu bigeragezo byatumye ahunga Imana, ariko akaba yaratashye amaze kuyigarukira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + two =

Previous Post

Menya ibyo RDF yaganirije abahagarariye mu Rwanda Igisirikare cy’Ibihugu byabo birimo America, Russia,…

Next Post

Umuhanzi Eddy Kenzo yatanze umucyo ku by’urukundo avugwaho na Minisitiri yaherekeje mu irahira

Related Posts

Korali iri mu zizwi mu Rwanda yageneye ubutumwa andi makorali

Korali iri mu zizwi mu Rwanda yageneye ubutumwa andi makorali

by radiotv10
23/05/2025
0

Agape Choir yo mu Itorero rya ADEPR inafite igitaramo iri gutegura, irasaba nri makorali kuzacyitabira kandi akajya yitabira ibikorwa nk’ibi...

Umuhanzikazi Tyla agiye kwandika amateka mu bihembo bitangirwa muri America

Umuhanzikazi Tyla agiye kwandika amateka mu bihembo bitangirwa muri America

by radiotv10
22/05/2025
0

Umuhanzikazi Tyla ukomoka muri Afurika y’Epfo, agiye kuba uwa mbere w’Umunyafurika uzayobora ibirori bya ‘Nickelodeon Kids’ Choice Awards’ bizatangirwa muri...

Ibitaramenyekanye ku ndirimbo ikunzwe muri iki gihe y’umuhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda

Ibitaramenyekanye ku ndirimbo ikunzwe muri iki gihe y’umuhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda

by radiotv10
22/05/2025
0

Hagiye hanze amakuru ataramenyekanye ku ndirimbo ‘Mami’ y’umuhanzi Ross Kana, avuga ko mugenzi we Bruce Melodie yifuje kuyijyamo, ariko uyu...

Uwigeze kwamamara mu myidagaduro mu Rwanda yatangaje inkuru y’akababaro

Uwigeze kwamamara mu myidagaduro mu Rwanda yatangaje inkuru y’akababaro

by radiotv10
21/05/2025
0

Frank Rukundo wamamaye Frank Joe muri muzika nyarwanda unazwi mu kumurika imideri no muri sinema, yatangaje ko yapfushije umugore we...

Umuhanzi Nyarwanda umaze igihe adashyira hanze indirimbo azaniye abakunzi be agateye amatsiko

Umuhanzi Nyarwanda umaze igihe adashyira hanze indirimbo azaniye abakunzi be agateye amatsiko

by radiotv10
20/05/2025
0

Umuhanzi Igor Mabano umaze igihe adasohora indirimbo, yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda muri rusange ko agiye gushyira hanze iyo...

IZIHERUKA

Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umugore akurikiranyweho kwica umugabo we nyuma yo kumena ibiryo yari amugaburiye

by radiotv10
24/05/2025
0

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

23/05/2025
Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

23/05/2025
AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

23/05/2025
Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

23/05/2025
U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

23/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi Eddy Kenzo yatanze umucyo ku by’urukundo avugwaho na Minisitiri yaherekeje mu irahira

Umuhanzi Eddy Kenzo yatanze umucyo ku by’urukundo avugwaho na Minisitiri yaherekeje mu irahira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Ibisobanuro by’umugore akurikiranyweho kwica umugabo we nyuma yo kumena ibiryo yari amugaburiye

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.